Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+),rurishimira ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA bwagabanutse

Wednesday 19 December 2018
    Yasomwe na

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 Urugaga rw’ababana na Virusi itera SIDA mu Rwanda (RRP+)ruvuga ko Kuva abafite ubwandu bwa Vírusi itera SIDA batangira gufata imiti igabanya ubukana, byagize impinduka nziza mu buzima bwabo. kuko ubwandu bwagabanutseho 82%.

ku bufatanye n’umuryango RRP+ (Réseaux Rwandais des Personnes vivants avec le VIH/SIDA), abaturage baturutse mu turere dutandukanye bahuriya i Kigali none tariki ya 17 ukuboza 2018 mu munsi mukuru, wo kwishimira ko uyu muryango wabafashije mu bijyanye no kwiyakira kubafite ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Urugaga nyarwanda rw’ababana na Virusi itera SIDA ruzwi ku izina rya RRP+, rwafashije abafitwe ubwandu bwa Virusi itera Sida, Guhabwa imiti igabanya ubukana bwa Virusi, ku buntu, kudaha akato n’ihezwa mu muryango nyarwanda.

yafashije ababyeyi kubyarira kwa muganga bityo babyara abana badafite ubwandu, baka bavuka ari bazima. kubera kwita ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Aganira n’itangazamakuru Dr. Nsanzimana Sabin, Umuyobozi w’ishami ryo kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, avuga ko batanze imiti igabanya ubukana bwa Vírusi itera SIDA, kandi ko babona yahinduye byinshi, mu Rwanda ndetse no ku isi yose.

Agira ati “Kubera kubakangurira gufata imiti ku gihe, Imfu z’abafite Virusi itera SIDA, zahabanutse ho 82%. Abanduye Virusi itera SIDA mu myaka 10 ishize, babonye amahirwe 35% yo kubaho igihe kirekire, ndetse n’icyizere cyo kubaho cyiyongereye ho imyaka irenga 25.”

Aganira n’itangazamakuru Munganyinka Maria w’imyaka 52 waturutse mu karere ka Ruhango, arasaba abanduye Virusi itera SIDA kwiyakira bagakora bakiteza imbere.

Agira ati“Abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA nabashishikariza gufata imiti neza, kuko umunsi umwe umuntu yibagiwe gufata umuti, utuma miriyari icyenda ziyongera mu maraso ye, bigatuma wa muti yafataga utagihangara Virusi.“

Ibyo rero bigatuma ava ku muti wa mbere agashyirwa kuwa kabiri, yakomeza atyo agashyirwa kuwa gatatu, kandi nta wa kane ubaho.

Hari gahunda yo koroshya uburyo abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, bazashyirirwaho, ku buryo byava ku gufata umuti buri munsi ahubwo ugafatwa mu mezi atandatu.

Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) rugizwe n’abanyamuryango ibihumbi 120, bibumbiye mu mashyirahamwe asaga 912 yo hirya no hino mu gihugu, ugizwe kandi n’imiryango itegamiye kuri Leta y’abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA igera kuri 15.

HABUMUREMYI Viateur

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru