Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Uruhimbi ruzakirirwaho Papa Francisco rwatwawe n’umuyaga

Monday 30 January 2023
    Yasomwe na

Kuri uyu wa mbere kuri stade ya Martyrs i Kinshassa muri DRC uruhimbi ruzakirirwaho Papa Fransis rwatwawe n’umuyaga habura amasaha make ngo agere muri iki gihugu.

Amakuru y’ibanze atangazwa n’ikinyamakuru okapinews.net cyandikirwa muri Congo aravuga ko inkubi y’umuyaga yibasiye Kinshassa ariyo yasenye urwo ruhimbi.

Ababonye ibi biba barimo kwibaza niba ari impanuka cyangwa haba hari undi mugambi ubyihishe inyuma, gusa abubakaga urwo ruhimbi bemeje ko byatewe n’umuyaga ufite ingufu na cyane ko rwari rukirimo kubakwa.

Byari byitezwe ko kuri uyu mugoroba, ibintu byose biba byatunganijwe ukurikije gahunda ihari.

Biteganijwe kandi ko Papa Francis agera i Kinshassa kuri uyu wa kabiri akururukira ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru