Uwari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DCGP Marizamunda Juvénal, yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa asimbura CGP George Rwigamba washyizwe kuri uyu mwanya mu 2016.
Ni zimwe mu byavuye mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Mata 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu buryo busanzwe burimo no gufata ingamba zo kurushaho guhangana n’icyorezo cya Coronavirusi.
DCGP Marizamunda Juvénal wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’Igihugu, yahawe izindi nshingano agirwa Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa umwanya wari uriho George Rwigamba kuva muri Werurwe 2016.
Muri Kamena 2014 nibwo Marizamunda yimuriwe muri Polisi y’Igihugu avuye mu Gisirikare aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.
Izindi mpinduka zabaye mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu na none zifite aho zihuriye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kuko Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.
Amakuru avuga ko uyu mubyeyi w’abana babiri wavukiye mu Karere ka Rulindo ku itariki 30 Ukuboza 1967 yagiye mu Rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa avuye mu Gisirikare aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel. Yinjiye mu gisirikare mu 1988.
Mu bandi bahawe imyanya, harimo Mufulukye Fred wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Uyu hari hashize iminsi mike akuwe ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
Rtd CP Ntirushwa Faustin we yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco. Ibindi bigo byakozwemo impinduka harimo nk’Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB; Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC; Minisiteri y’Ubutabera n’izindi nzego.
















