Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

VENEZUELA YAKIRIYE AMAFARANGA YA MBERE YAVUYE MURI PETEROLI YAYO YAGURISHIJWE N’AMERIKA

Wednesday 21 January 2026
    Yasomwe na

Venezuela yakiriye amafaranga ya mbere akomoka ku igurishwa rya peteroli yayo ryakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko Perezida Nicolas Maduro afashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje mu cyumweru gishize ko zarangije kugurisha peteroli ya Venezuela ku gaciro ka miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika.

Umuyobozi w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yagize ati: “Turabamenyesha ko twabonye amafaranga aturutse ku igurishwa rya peteroli, kandi mu mafaranga ya mbere angana na miliyoni 500 z’amadolari, tumaze kubona miliyoni 300.” Ibi yabivugiye mu muhango wabereye i Caracas ku wa Kabiri.

Rodríguez yatangaje ko ayo mafaranga ya mbere angana na miliyoni 300 z’amadolari(angana na miliyoni 256 z’amayero) azakoreshwa mu gufasha kuzahura ifaranga ry’igihugu ryari ryarahungabanye bikomeye, bolivar.

Yagize ati ayo mafaranga azakoreshwa mu kubungabunga isoko ry’ivunjisha ry’amafaranga kugira ngo “harindwe umushahara n’ubushobozi bwo kugura bw’abakozi bacu.”

Ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’igurishwa rya peteroli ryakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibiramenyekana neza. Gusa, ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byatangaje ko icyo gihe peteroli ya Venezuela yagurishijwe ku giciro gito ugereranyije n’iyo mu bindi bihugu, hagamijwe kuyishakira abaguzi bayigura.

Hagati aho, abadepite ba Venezuela biteganyijwe ko baza kuganira no kujya impaka ku bigendanye n’ivugururwa ry’urwego rwa peteroli muri iki cyumweru.

Ivugururwa riteganyijwe ririmo kugabanya ububasha bukomeye bw’ikigo cya Leta gishinzwe peteroli na gaze, PDVSA, ku bijyanye n’ishoramari rishya.

Ubu itegeko ry’igihugu rigenga iby’umutungo kamere wa peteroli (hydrocarbures) risaba ko abafatanyabikorwa b’abanyamahanga bakorana na PDVSA, kandi iki kigo cya Leta kikagira imigabane myinshi (majority stake) muri iyo mishinga.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru