Ubutegetsi bwa Washington bwasabye ambasade zabwo ziherereye hirya no hino kw’isi kuba zihagaritse by’agateganyo kugenzura ibisabwa ku banyeshuri basaba kujya kwiga muri Amerika kugirango habanze hagenzurwe ibikorwa bakorera ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Amerika ishimangira ko nta busabe bushya izakira bw’abanyeshuri b’abanyamahanga basaba kujya kwiga muri Kaminuza, ndetse Ambasade zose zategetswe kuba zihagaritse ibikorwa byo gusuzuma ibigendanye na Visa zabo kugeza igihe hazasohokera andi mabwiriza.
Izi ngingo zikomeye zemejwe nyuma y’uko ubutegetsi bwa perezida Donald Trump bushimangiye ko inzego zose za Leta zigomba guhagarika inkunga n’ubundi bufasha mu by’amafaranga zahaga kaminuza ya Harvard.
Uku guharika imikoranire ya Leta na Kaminuza ya Harvard byaturutse ku myigaragambyo yakozwe n’abanyeshuri kuwa kabiri aho bamaganaga ubutegetsi bwa Perezida Trump bitewe na Politiki ye igendanye n’uburezi arimo ashaka kwimakaza muri Amerika.
Mu minsi ishize Perezida Trump yari yatangaje ko hagiye gukorwa ibikorwa byo kugenzura uburyo kaminuza ya Harvard yakira abanyeshuri b’abanyamahanga ndetse nuko abashakashatsi baho bakora, byatumye abanyeshuri biroha mu mihanda bamagana icyo cyemezo.
Iyi Kaminuza ya Harvard ni imwe mu makaminuza akomeye muri Amerika ikaba yarashinzwe mu mwaka w’1636, isanzwe ibarizwa muri Leta ya Massachussets muri Amerika, ni igihangange kuko abayizemo bagera kw’160 bamaze guhabwa ibihembo bya Nobel mu ngero zitandukanye.
Politiki ya perezida Trump yo guheza abaturage batari abanyamerika ikomeje kurikoroza hirya no hino kw’isi, nkaho mu minsi ishize humvikanye intambara ishingiye ku bukungu hagati ya USA ndetse n’igihugu cy’ubushinwa.