Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more

Visi perezida wa mbere mu ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball (FRVB) yagize icyo avuga kuri dosiye ya Jado castar

Monday 15 November 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda "FRVB" itegereje umwanzuro w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB) yahagaritse u Rwanda nyuma y’uko rukinishije abakinnyi bane bakomoka muri Brésil mu buryo bw’uburiganya ubwo habaga imikino ya shampiyona nyafurika y’abagore yabere mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri 2021.

Abakinnyi bivugwa ko bakiniye u Rwanda batujuje ibyangombwa ni Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes,Siqueira Aline, bakomoka muri Brésil ndetse bakaba ari ku nshuro ya Mbere bari bakiniye u Rwanda. Iki kibazo cyagarajwe Tariki ya 16 Nzeri 2021, ubwo u Rwanda rwari rugiye gukina na Senegal.

Aya makosa yaviriyemo u Rwanda guhita rusezererwa muri aya marushanwa ndetse ishyirahamwe mpuzamahanga rya volleyball "FIVB" ifata umwanzuro wo guhagarika u Rwanda byagateganyo.

Bagirishya Jean De dieu "Jado Castar "wari visi perezida wa Kabiri ashinzwe amarushanwa muri FRVB yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo Ku wa 13 Ukwakira 2021, igifungo cy’imyaka ibiri bitewe naya makosa yagizemo uruhare.

Yahamijwe ibyaha byo kuba yarakoze inyandiko mpimbano ijyanye no gushakira abakinnyi bane ibyangombwa mpimbano.

Visi Perezida wa Mbere muri FRVB, Nsabimana Eric ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri iki cy’umweru yatangaje ko nta mwanzuro barafata ku gusimbuza Jado Castar kuko bagitegereje icyemezo cya nyuma kizatangwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball "FIVB"

Yagize ati"Byose murabizi ntabwo ari ibanga, ntabwo navuga ngo kuzamusimbura cyangwa kuzamutegereza, na byo tubirimo kuko ikibazo hari aho bitararangira, ariko hari andi makuru dutegereje, hari ibindi byemezo dutegereje muri FIVB, murabizi ko guhagarikwa byari agateganyo, turacyategereje n’andi makuru navuga ngo twabajijeho gutanga ibisobanuro byacu n’icyabiteye."

Akomeza avuga ko gutegereza mu minsi yavuba bazaba bamenye icyemezo cyafashwe.

Yagize ati" bagomba kudusubiza vuba muri iyi minsi Icyo gihe tumaze kubona ibisubizo kuri byose ni bwo tuzicara tukamenya ngo turakomezanya na we cyangwa se turamusimbuza mu nshingano ze."

Bimwe mu bihano ishyirahamwe mpuzamahanga rya’umukino wa (FIVB) nuko iyo ikipe igarayeho ubu buriganya ihanishwa guhagarikwa imyaka ibiri , ndetse bakagira n’amafaranga yishyurwa amande (Fine)

Abakunzi b’imikino n’imyidagaduro muri rusange bakomeje gutakamba basaba ko Jado castar yababarirwa kuko yakoze ubu buriganya agamije guharanira Ishema ry’igihugu.

Ni mugihe Kandi Minisitiri w’umuco na siporo Munyangaju Aurore Mimosa mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru yavuze ko bidakwiye gushakira itsinzi hakozwe uburiganya ahubwo umusaruro uboneka binyuze mu nzira Nziza.

Minisitiri akomeza avuga ko mu isesengura bakoze basanze ikibazo cyarabaye muri Tekinike ku buryo bitumvika uburyo abakinnyi bavuye muri Federasiyo yabo baza kwandikwa muri Federasiyo y’u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru