Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Waruziko Gutwita umaze nibura umwaka ubyaye, byakurinda ibibazo

Monday 12 November 2018
    Yasomwe na

Yanditswe na Olive MUKAHIRWA

Inyigo y’abahanga mu buzima bw’ababyeyi n’abana bafatanyije n’inzobere
mu kubyaza bemeza ko amezi 12 nyuma yo kubyara aricyo gihe cyiza
umubyeyi yarakwiye gutegereza akaba yakongera gusama indi nda.

Ibi ngo birinda ibibazo umubyeyi ndetse n’umwana aba aheruka kubyara.

Aba bashakashatsi bavuga ko amezi 12 atari igihe ntarengwa ariko ngo
bibaye byiza nibura cyaba aricyo gihe gito umubyeyi yakongera gusamira
nyuma yo kubyara.

Inyigo y’aba bashakashatsi yatangarijwe mu kinyamakuru
cy’ishyirahamwe ry’abaganga bo muri Amerika(Jama) bagendeye ku ngero
zifatika z’abagore 150.000 batwise hagati y’umwaka w’2004 n’2014.

Aba bashakashatsi bavuga ko umubyeyi wongeye gusama ataramara
n’umwaka abyaye bishobora kumuteza ibibazo bikomeye kuri we no ku
mwana aba ahise asama bitaretse n’uwo yabyaye.

Muri ibyo bibazo harimo gukuramo inda ikiri mu mezi make, kubyara umwana upfuye cyangwa agapfa avuka cyangwa se akavukana integer nke ku buryo ashobora gupfa mu mezi ya mbere y’ubuzima bwe, kuvukana ibiro bidahagije cyangwa se bitanashyitse, hakaba n’abana bavuka imburagihe: batagejeje ku mezi
icyenda.

Ubushakashatsi bwasanze muri aba babyeyi cyane cyane abari mu kigero
cy’imyaka iri hagati ya 20-34 abangana na 59% bahura n’ibibazo byo kubyara
abana batagejeje igihe.

Ku babyeyi barengeje imyaka 35 bo ngo nibo baba bafite ibibazo cyane
kurusha abana babyara kuko abenshi muri bo baba bafite ibyago byinshi byo
gupfa babyara cyangwa bagapfa bakimara kubyara.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS usaba ko buri mubyeyi mu
isi nyuma yo kubyara yazajya ashyiramo intera y’amezi 24 ni ukuvuga imyaka
2 hagati y’umwana n’undi mu kubabyara bakurikirana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru