Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ubwo yabyariraga iwabo afite imyaka 17 y’amavuko, umukobwa w’umwangavu uvuka mu karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, ababyeyi be bamuhaye igihano cyo kwirukanwa mu nzu n’uruhinja rwe, amara hanze amajoro atatu. Nyuma yo kwiga umwuga w’ubudozi byamufashije guhindura ubuzima.
Ubu ni ubuhamya bwa Nyirangirimana Jacqueline wahuye n’ubuzima bushaririye ubwo yabyariraga iwabo.
Yagize ati, "Namaze kubyara mbaho nabi, ndaruha kubera ko nabyariye mu rugo, ku buryo namaze iminsi itatu ndara hanze n’uruhinja imvura inyagirira mu mbuga. Mbonye bindambiye nagiye kubaka ikiraro mbamo n’uruhinja mu buzima bushariye."
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yabaye nk’ubonekewe nyuma yo kubona umushinga washakaga abangavu babyariye iwabo kugira ngo ubafashe biteze imbere. Agira ati "Ubwo namaze icyumweru mu kiraro hanyuma haza umushinga uramfasha, unyigisha imashini, ndetse baranyubakiye ubu nta kibazo mfite."
Umuyobozi w’Umushinga Muhisimbi, ufasha abangavu babyariye iwabo, Harerimana Emmanuel, avuga ko yabonye aba bana b’abakobwa batereranwa mu miryango yabo kandi baratewe inda ari bato, afata icyemezo cyo kubegeranya kugira ngo na bo bahindure ubuzima bubi bari babayemo.
Yagize ati "Aba bana nabafashe baratereranwe mu miryango yabo, barara hanze ; mbese utakifuza kureba ubuzima bubi bari babayemo! Ubu twabigishije imashini biteza imbere ndetse abari barabaye ibicibwa batagira aho kuba twarabubakiye."
Umuyobozi w’Akarere w’Akarere, Ramuli Janvier, avuga ko ababyeyi bagakwiye guhindura imyumvire, bakajya bita kuri aba bana nyuma yo kubyara.
Agira ati "Ntabwo umwangavu iyo amaze kubyara yagakwiye kuba ikibazo ahubwo yitabwaho. Ubu rero natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere turizeza Umuryango Muhisimbi ubufasha kugira ngo bakomeze gufasha aba bana bagize ibyago byo kubyarira iwabo."
Kabatesi Oliviah, ni Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta witwa "Empower Rwanda". Avuga ko Leta y’u Rwanda igomba gushyiramo imbaraga kugira ngo aba bana babyariye iwabo bitabweho kandi bahabwe agaciro mu muryango.
Yagize ati "Mu by’ukuri Leta ikwiye gushyiramo ingufu nyinshi kugira ngo wa mwana uba yagize ibyago byo kubyara imburagihe areke gutereranwa n’ababyeyi, ahubwo ahubwo akitabwaho, cyane ko nanone ababyeyi bafite uruhare rwo kwigisha no guhugura abangavu bataragwa mu mutego wo gutwita."
Kuva mu mwaka wa 2019 abangavu ibihumbi 15 batwaye inda z’imburagihe; uterere twa Nyagatare, Rwamagana, Gatsibo na Huye no two tuza imbere mu kugira abana benshi babyariye iwabo.
Ni mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu kurandura burundu ihezwa ry’abangavu bagize ibyago byo kubyara imburagihe nabo bakagira uburenganzira nk’ubw’abandi bantu.















