Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

16 bapfiriye mu mubyigano mu birori by’ubwigenge muri Madagascar

Thursday 27 June 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Abantu bagera kuri 16 bapfirye mu mubyigano wabaye kuri sitade muri Madagascar ubwo bari mu birori by’umunsi w’Ubwigenge kuri uyu wa gatatu.

Nta makuru menshi aratangazwa, gusa abategetsi baremeza ko ibi byabaye ubwo abantu bageragezaga kuva muri sitade akarasisi karangiye maze polisi igafunga imiryango.

Abantu babarirwa muri mirongo bakomerekeye aha kuri sitade y’i Antananarivo mu murwa mukuru.

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, ikivunge kinini cy’abantu cyabyiganiye kuri iyi sitade nubundi ku mukino w’umupira w’amaguru, umuntu umwe ahasiga ubuzima abandi barenga 30 barakomereka.
Ejo, abantu babarirwa mu bihumbi bari bagiye muri ibi birori, cyane cyane kureba akarasisi k’ingabo hamwe n’igitaramo cy’abanyamuzika.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko akarasisi karangiye, abashinzwe umutekano bafunguye imiryango kugira ngo ababishaka basohoke.

Ubwo abantu benshi bashakaga gusohoka, ababibonye bavuga ko polisi yahise ifunga vuba vuba imiryango myinshi maze bigateza umubyigano udasanzwe.

Jean Claude Etienne Rakotoarimanana w’imyaka 29 wari kuri sitade, yavuze ko we na bagenzi be babonye imiryango ifunguwe bagahita bahaguruka ngo batahe.

Ati: "Ako kanya abantu bahise batangira kwiruka ngo basohoke mbere. Bamwe banaduhutaje cyane ngo baduceho".

Mu bashyitsi bakuru bitabiriye ibirori by’umunsi w’ubwigenge muri Madagascar harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wajyanye n’umugore we.

Perezida Rajoelina nyuma y’ibirori yahise ajya gusura abari mu bitaro kubera aka kaga, abwira abanyamakuru ko abakomeretse bose Leta izabavuza.

Src/BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru