Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryiyemeje gutabara abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu, rihamagarira indi mitwe ya politiki n’ingabo batishimiye uko ubutegetsi bumeze muri Congo guhaguruka bagashaka impinduka.
Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, aho yavuze ko M23 yafashe icyemezo cyo gufaat umujyi wa Bukavu nyuma y’uko abaturage baho bari baratereranywe n’ihuriro z’ingabo za RDC, iz’u Burundi, iz’abajenosideri za FDLR n’indi mitwe, bashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.
Itangazo rirakomeza riti “Kuva mu gitondo cyo ku wa 16 Gashyantare 2025, ingabo zacu zari ziri gukora uko zishoboye ngo zigarure umutekano abaturage n’ibyabo ndetse byakozwe ndetse byakirirwa neza, baturage bose baratabarwa.”
AFC/M23 yasabye imitwe ya politiki n’izindi ngabo zigamije kurengera abaturage ariko zitemeranya n’ubutegetsi bwa Kinshasa, kubiyungaho mu rugamba rugamije impinduka mu miyoborere ya RDC.
AFC/M23 kandi yakomeje ivuga ko mu gihe ingabo za RDC n’imitwe bifatanya mu bikorwa byo kugirira nabi abaturage ba Congo bazibukira ibyo bikorwa bibisha bitajya binayihira, ingingo yo guhagarika imirwano izagerwaho, ndetse inabe inzira y’amahoro arambye muri iki gihugu cya kabiri kinini muri Afurika.
Uyu mutwe kandi warahiriye ko uzakomeza kubahiriza inshingano zawo wo gukomeza kurengera abasivili n’ibice wamaze kubohora mu kwirinda ubugizi bwa nabi bukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abambari babwo.



















