Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

AFC/M23 yanze kwitabira ibiganiro na DRC

Tuesday 18 March 2025
    Yasomwe na

Mu gihe haburaga amasaha make ngo perezida wa Angola, Joao Lorenzo ahurize ku meza amwe umutwe wa AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo, uyu mutwe wanze kwitabira ibyo biganiro ku mpamvu z’ibihano abantu bawo bafatiwe.

AF/M23 yari yamaze kugena umubare w’abantu batanu bari kuyihagararira mu biganiro bya Luanda n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse bamaze no guhabwa impapuro z’inzira zemerera abo bantu bayo kugenda.

Uyu mutwe wasohoye itangazo ugaragaza ko uhagaritse kwitabira ibiganiro byari kuyihuza n’intumwa za Leta ya Congo i Luanda muri Angola.

Impamvu zirimo ibihano byafashwe n’Ubumwe bw’Uburayi bigenewe abayobozi batandukanye ba M23.

Uyu mutwe wavuze ko iki cyemezo gifashwe bitewe n’ibihano byafatiwe abayobozi bayo, ugashinja amahanga gushaka kuburizamo umugambi w’amahoro muri Congo, binyuze mu guhungabanya inzira y’ibiganiro.

Abarebera ibintu bya Congo na M23 ahirengeye kuva na mbere bavuga ko impande zombi ziziranye, cyane ko ubutegetsi bwa Congo bushobora kuba bwaca ruhinga nyuma bugasaba Angola guta muri yombi abantu ba M23 bitwaje impapuro n’ibindi byagiye bifatirwa M23 nko mu butabera.

Ibi kandi banabishingira ku kuba mu minsi ishize perezida wa DRC Felix Tshisekedi yaravuye muri Angola kuganira na Perezida Lorenzo, ari nabwo yahise atangaza ko DRC yemeye kuzahura na AFC/M23 mu biganiro.

kuva na mbere hose, perezida wa DRC Tshisekedi yarahiye ko ataganira na M23, ari umurongo utukura waciwe nawe igihe cyose akiri perezida w’iki gihugu cyabengutswe n’isi yose kubera umutungo kamere gifite mu butaka no hejuru.

Abo M23/AFC yari yahaye uburenganzira bwo kujya mu biganiro bari kumara iminsi ine muri Angola, abo bakaba barimo Benjamin Mbonimpa wari kuba ayoboye abandi, akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa AFC/M23.

Mubo Ubumwe bw’Uburayi bwafatiye ibihaniro harimo Bertrand Bisimwa Perezida wa M23 akaba n’Umuyobozi mukuru wungirije wa AFC/M23, Musanga Bahati wagizwe Guvernieri wa Kivu ya Ruguru iyobowe na M23/AFC, Nzabonimpa Mupenzi, n’abandi barimo abasirikare bakuru babiri bo mu Rwanda.

Abandi ni John Muhire, Doudou Tikaileli, Cedrick Piema na Col. Dieudonne Padiri.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru