Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Ibiganiro bya Ukraine, USA n’Uburusiya bigiye kubera i Abu Dhabi.

Friday 23 January 2026
    Yasomwe na

Intumwa z’uburusiya, Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zerekeje i Abu Dhabi uyu munsi, aho biteganyijwe ko habera ibiganiro bya mbere by’impande eshatu kuva Uburusiya bwatangira intambara yeruye muri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin n’intumwa za Donald Trump bagiranye ibiganiro i Moscou, Kremlin ivuga ko byari “ingirakamaro” ariko kandi “byavuzwe mu kuri kudaciye ku ruhande”.


Perezida Putin yahuye n’intumwa za Trump i Moscow.

Ejo hashize mu nama y’Isi yiga ku bukungu (World Economic Forum) yabereye i Davos, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko yumvikanye na Trump ku bijyanye no kurindirwa umutekano; Amerika izaha Ukraine mu gihe hagerwaho amasezerano.

Gusa yanagaragaje ko ikibazo cy’ejo hazaza h’uturere two mu burasirazuba bwa Ukraine kigikomeje abwira abanyamakuru ati: “Byose bishingiye ku butaka.”


Perezida Zelensky yagiranye ibiganiro na Trump i Davos mu busuwisi.

Mu kiganiro yavugiye mu ndege ya Air Force One mw’ijoro ryakeye, Trump yavuze ko yemera ko Putin na Zelensky “bombi bashaka kugirana amasezerano”, yongeraho ati: “Tuzabimenya.”

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru