Friday . 3 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

AU Yemeje ko Ubucakara n’Ubukoloni ari Ibyaha byibasiye Inyokomuntu, Ishyiraho n’Umunsi wo Kwibuka Abahohotewe

Monday 16 February 2026
    Yasomwe na

Abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’unze ubumwe (AU) bateraniye mu nama y’iminsi ibiri yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, bafashe umwanzuro usobanura ubucakara, iyimurwa ku gahato n’ubukoloni nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’Abanyafurika muri rusange.

Uyu mwanzuro watangajwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, wavuze ko ari intambwe ikomeye mu kwemera no gusobanura amateka mabi Afurika yanyuzemo. Yashimangiye ko ubukoloni bugomba gufatwa nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, anagaragaza ko AU ishyigikiye Palestina n’abaturage bayo.

Ibihugu binyamuryango byemeranyije gushyiraho itariki ya 30 Ugushyingo nk’Umunsi Nyafurika wo Kwibuka Intwari n’Abahohotewe n’Ubucakara bwambukiranyije inyanja, Ubukoloni n’ivangura rishingiye k’uruhu n’inkomoko.” Uyu munsi uzajya wibandwaho mu kuzirikana no guha icyubahiro abahuye n’ingaruka z’ibi bikorwa byagize ingaruka zikomeye ku mateka n’iterambere ry’umugabane.

Abayobozi bavuze ko bazakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro no gukorera hamwe kugira ngo wemerwe no ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nama ibaye mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje gusaba ko amateka y’ubucakara n’ubukoloni asobanurwa neza kandi hakabaho no kwemera uruhare rwabawugize, mu rwego rwo kwimakaza ubutabera n’ubwiyunge burambye.

Yvette Niyigena

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru