Wednesday . 2 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 2 July » Sosiyete niduhe umwanya tubereke ibyo twifitemo - Omeste ufite ubumuga bw’ingingo – read more
  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more

AU yatumiye abahanganye muri Congo kwitabira ibiganiro bitegerejwe i Nairobi

Monday 31 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU, Macky Sall akaba na Perezida wa Senegal, we na Perezida wa komisiyo y’uyu muryango Moussa Faki Mahamat, basabye ko intambara muri Congo ihagarara.

Itangazo basohoye kuri iki cyumweru, rivuga ko Africa yunze Ubumwe ihangayikishijwe cyane no kuba ibintu biba bibi cyane mu Ntara z’Uburasirazuba bwa Congo.

AU yasabye impande zihanganye “guhita zihagarika imirwano, kubahiriza amategeko mpuzamahanga, umutekano w’abaturage, no kubahiriza ituze ry’imipaka y’ibihugu by’Akarere.”

Aba bayobozi basabye impande zose kujya mu biganiro byubaka mu nzira zisanzwe ziteganyijwe, zirimo iy’amahoro, umutekano, n’ubufatanye y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ireba Congo n’ibihugu by’akarere, ndetse n’inzira z’ibiganiro bihuza Abanye-congo bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Itangazo rigira riti “Kuri iyi mpamvu, barasaba (abayobozi ba AU) impande zose kwitabira n’umutima mwiza ibiganiro bya gatatu bizahuza Abanye-congo biteganyijwe i Nairobi, kuva tariki 4-13 Ugishyingo, 2022.”

Africa yunze Ubumwe ishyigikiye inzira yari yagenwe yo gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na Congo, mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola.

Itangazo rivuga ko ibikorwa by’umuryango wa Africa yunze ubumwe, iby’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, n’iby’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga bigari, CIRGL byose byuzuzanya.

Africa yunze Ubumwe yasabye Perezida wa Angola, Joao Lourenco gukomeza akazi ke k’ubuhuza mu biganiro bya Congo n’u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru