Ndayambaje Jean Claude
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021, mu kigo cy’igihugu cy’amahoro(Rwanda peace Academy) i Nyakinama mu karere ka Musanze hatangijwe amahugurwa ya ba Ofisiye 20 b’igisirikari cy’u Rwanda (RDF officers) azabafasha guhugura abandi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye.
Ni amahugurwa azamara ibyumweru 2 kuko azasoza tariki ya 19 Ugushyingo 2021.
Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bazunguka ubumenyi bwiyongera kubwo bari basanzwe bafite, bujyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano.
Lt.Col Jimmy Bwenge yavuze ko aya mahugurwa bayitezeho byinshi cyane ko agamije kuzabaha ubumenyi n’ubushobozi bwo kuzafasha guhugura abasirikari bagenzi babo baba bitegura kujya mu butumwa.
Yagize ati "Aya mahugurwa tuyitezeho byinshi kuko nubundi agamije kudufasha guhugura bagenzi bacu; mu byukuri aya mahugurwa akenera ubunararibonye(experience) kurusha kwiga mu ishuri, turizera ko tugiye kugira ubumenyi buhambaye natwe tukazabusangiza bagenzi bacu bitegura kuzajya mu butumwa no kubungabunga amahoro ku Isi."
U Rwanda rukunze kohereza abasirikari benshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, biba bisaba ko bagomba kuba bafite ubumenyi buhagije kugira ngo bazabashe gukora inshingano neza.
Maj. Mary Kazarwa avuga ko muri aya mahugurwa azabasha kubongerera ubumenyi kubwo bari bafite budahagije ndetse akazabafasha kuzajya bahugura bagenzi babo .
Ati "Dufite icyizero cyo kuzarangiza aya mahugurwa dufite ubumenyi buhagije ku buryo natwe tuzajya duhugura abandi bitagombye ko dushaka abava hanze baza kuduhugura."
Umuyobozi wa "Rwanda Peace Academy" Col (Rtd)Jill Rutaremara, yabwiye itangazamakuru ko aya mahugurwa agamije guhugura abazahugura abandi.
Ati "Ni yo mpamvu RDF yashatse ba Ofisiye 20 bafite ubunararibonye mu bintu byo kubungabunga amahoro, no kuba bahugura abandi mu rwego rwo kugira ngo natwe tugire Abanyarwanda bazajya bahugura abandi bidasabye ko dushaka abanyamahanga."
Yakomeje asaba abitabiriye aya mahugurwa kumva ko ubumenyi bafite budahagije ndetse bakazasangiza bagenzi babo ubumenyi bazaba barabonye.
Ubusanzwe aya mahugurwa yo ku rwego rw’abazahugura abandi atangwa binyuze muri gahunda y’ubufatanye n’ubwongereza n’u Rwanda bumaze imyaka igera muri 6 mu bijyanye no kubungabunga Amahoro n’umutekano mu muryango w’abibumbye.


















