Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhindura imyumvire ku babyeyi byagabanya imfu z’abapfa babyara zigeze kuri 203 mu babyeyi 100.000.
Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022 , ubwo mu karere ka Rubavu hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu nsanganyamatsiko igira iti: "Nta mubyeyi ukwiye gupfa abyara."
Ni umunsi watangijwe mu gihugu hose by’umwihariko ku rwego rw’Igihugu wabereye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Cyanzarwe, ku kigo nderabuzima cya Busigari, aho abayobozi batandukanye bavuze ko ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bukwiye kwitabwaho bakajya bagana amavuriro.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzuma bikorwa muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Uwariraye Parfait yasabye ababyeyi bose guhindura imyumvire bakajya babyarira kwa muganga cyane ko aribyo bizagabanya ipfu ziterwa no kubyarira mu rugo.
Yagize ati: "Twatangije iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu buryo bukomatanyije ndestse hitezwemo umusaruro ugaragara mu gukangurira ababyeyi kujya babyarira kwa muganga kuko bifite inyungu nyinshi mu kugabanya ibibazo bahura nabyo iyo babyariye mu rugo."
Dr.Uwariraye akomeza avuga ko mu cyegeranyo cyakozwe mu mwaka wa 2020 na DHS cyerekana ko ababyeyi bapfa babyara bari 203 ku bihumbi ijana, (100,000) mu gihe abana bapfa bavuka ari 19 ku 1000 ariyo mpamvu bakomeje gukora ubukangurambaga.
Bamwe mu babyeyi bitabiriye uyu muhango bavuga ko hari bagenzi babo bagifite imyumvire ikiri hasi aho babyarira mu rugo ndetse rimwe na rimwe bikabaviramo kuhasiga ubuzima.
Mukamusoni Aline yagize ati: "Hari bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire yo hasi, bahitano kubyarira mu rugo kandi mu byukuri twaregerejwe ibigo nderabuzima bifite ibikoresho byose, ariko birababje kuba hari abatarumva ko kubyarira kwa muganga bifite akamaro."
Sibomana Aimable, umwe mu bajyanama b’ubuzima, avuga ko biteze impinduka muri ubu bukangurambaga nubwo ngo usanga hari ababyeyi batarabasha guhindura imyumvire.
Yagize ati: "Mu byukuri twiteze impinduka muri iki cyumweru; gusa hari abatarabasha kumva, bakibyarira mu rugo kandi tubegera buri munsi , tubigisha ko bagomba kugana ibigo nderabuzima mu gihe cyo kubyara."
Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye ababyeyi kujya bamara gusama bakajya kwipimisha kugira ngo bakomeze bitabweho ndetse bakajya bafata n’indyo yuzuye.
Yagize ati: "Turasaba ababyeyi
kujya bipimisha kuva basamye kugeza umwana avutse bityo umwana uri mu nda agakurikiriranwa neza, kandi ubukangurambaga burakorwa kenshi hagamijwe kwigisha. Ibyo ahanini iyo bikorwa twifashisha n’abajyana b’ubuzima."
Mu bikorwa biteganijwe gukorwa muri iki cyumweru harimo gupima ababyeyi batwite , gupima imikurire y’abana bari munsi y’imyaka itanu, hazatangwa ikinini cy’inzoka detse na Vitamini A, hazatangwa na serivisi zo kuboneza uribayaro ku byifuza ikindi hazatangwa ikinini cy’inzoka ku bantu bakuru, hazatanga n’ikinini cy’inzoka cya Bilaliziyoze mu tugari tumwe na tumwe.























