Impunzi z’abanyekongo bahungiye mu Rwanda bari mu nkambi zitandukanye, zabyukiye mu myigaragambyo y’amahoro yamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi bavuga ikinyarwanda batuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mvugo zuje uburakari bavugaga ko barimo kwamagana Jenoside irimo gukorwa na leta ya Congo, ikomeje gukorerwa mu bice bitandukanye, birimo nord Kivu, Sud Kivu ndetse na Ituri basaba ko bwahagarara nabo bagasubira mu byabo.
Bamwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo mu Nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu, baganiye na Mamaurwagasabo bavuga ko bamagana ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanyamulenge n’abo mu bwoko bw’Abahima.
Angelique yagize ati: "Turashaka kwamagana Jenoside ikomeje gukorerwa abatutsi bacu twasize muri Congo, hari benewacu bakomeje kwicwa ntitugomba gusinzira. Njye maze igihe gito mpunze ngeze hano mu nkambi kuko naje mu kwezi kwa mbere, urabona ubuzima bwo mu nkambi turimo ntawabwishimira, turasha ko iwacu guhagaruka amahoro tugasubirayo kuko niho mu rugo."
Undi muturage witwa Carine Sarumu yagize ati: "Twari umuryango munini ariko baratwishe baratumaze, Data abamayimayi baramutwaye, mama wanjye bamusutse aside mu maso ubu yahindutse impumyi, turashaka ko mu gihugu cyacu hagaruka amahoro tugasubirayo nanone twamaganye ubwicanyi bukomeje gukorwa."
Mboneza Claude, ahagarariye impunzi zo mu nkambi ya Nkamira yagize ati: "Aya mahanga ntacyo arimo kudufasha, monusco imaze muri Congo igihe kirekire ariko turicwa bose barebera, icyo dusaba nuko ubutegetsi bukomeje kwica abatutsi bwavaho, abantu bacu ntibakomeze kwicwa umusubirizo. Ubutumwa naha Perezida wa Congo, naduhe umutekano areke guhiga abantu kinyamaswa."
Izi mpunzi zashimiye leta y’u Rwanda yabakiye neza ikabacumbikira ndetse ngo bakaba baryama bagasinzira, bakarya ntakibazo ariko batari aho bifuza kuba, iwabo.
Iyi Nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu ibarizwamo impunzi zisaga ibihumbi 6,000 barimo abana, n’ababyeyi babo, bakahaba nk’inkambi y’agateganyo.
Iyi myigaragambyo kandi yabereye hirya no hino mu zindi nkambi ziri mu Rwanda, harimo niya kiziba mu karere ka Karongi , Kigeme Nyamagabe n’ahandi hatandukanye.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje




















