Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Abacuruzi bo mu muhanda bagera kuri 4000 Kigali bagiye guhabwa ibibanza mu masoko mashya

Monday 13 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Nimugire Fidelia

Umujyi wa Kigali urateganya gukorana n’abashoramari bigenga mu kubaka amasoko icyenda mato mato azakorerwamo n’abacuruzi bo mu mihanda bazwi nk’Abazunguzayi, no gutera inkunga bamwe muri bo kugira ngo bashore imari hagamijwe ko ubucuruzi bwabo bugira akamaro aho kubangamira bucuruzi bwemewe.

Umuyobozi w’Umujyi, Pudence Rubingisa, yavue ko muri gahunda ya Gira Ubucuruzi (Doing Business) ko byibuze abacuruzi bo mu mihanda 3,832 bashobora gushyigikirwa kugira ngo bakoreshe amasoko mashya kandi babone amafaranga yo gukora imishinga yabo mito.

Muri bo harimo abacuruzi bo mu mihanda 1800 bo mu karere ka Gasabo, 952 bo mu karere ka Kicukiro na 1080 bo mu karere ka Nyarugenge bazoherezwa mu masoko ateganijwe.

Yagize ati: "Amwe mu masoko mashya azakorerwamo n’abacuruzi bo mu mihanda azubakwa n’abashoramari ku butaka bwabo mu gihe andi amasoko azubakwa ku butaka buzatangwa n’umugi".

Yakomeje avuga ko abandi bacuruzi bo mu mihanda bazabona ahantu h’ubuntu mu nyubako z’isoko zidakorerwamo hamwe n’inkunga y’amafaranga mu bijyanye no gusonerwa imisoro mu gihe cy’amezi atatu ndetse n’izindi nkunga zirimo kongera igishoro, amahugurwa no guhabwa inyigisho zijyanye no gukora ubucuruzi.

Ati: “Kuva mu mwaka wa 2015 abacuruzi bo mu muhanda barenga 6500 bafashijwe kwishyira hamwe mu masoko mato kandi turimo gukora uko twafasha bamwe guhangana n’ingaruka za Covid-19”.

Kwimuka kw’abacuruzi bo mu muhanda bisaba inkunga y’amafaranga kugira ngo babashe gukira ingaruka za Covid-19 ku bicuruzwa byabo.

Ikibazo cy’abagore b’abucuruzi mu rwego rudasanzwe, cyane cyane abacuruzi bo mu mihanda, cyaganiriweho mu cyumweru gishize mu nama ya Global Platform of Entrepreneurial Women- yabereye i Kigali.

Iri ni itsinda ry’abagore bishyize hamwe mu bukungu n’ubufatanye, ibigo ndetse n’abikorera kugira ngo bahuze imbaraga zabo hamwe n’ubufatanye kugira ngo bateze imbere abagore.

Mu karere ka Kicukiro baherutse gushyira mu masoko abazunguzayi barenga 30 mu isoko bihitiyemo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru