Yanditswe na Alice Umugiraneza
Nyiramajyambere Rachel w’imyaka 70, utuye Mu karere ka Musanze Murenge wa Muko atangaza ko abayeho mu buzima bubi bitewe n’icyiciro cy’ubudehe yashyizwemo gituma adafashwa ngo asaze neza Kandi atishoboye.
Uwo mukecuru uherereye mu kagari ka Kivugiza mu mudugudu wa Karwabigwi avuga ko asanzwe akora muri VUP, kandi bimusaba urugendo rurerure kugirango agere aho akora.
Avuga kandi ko abana n’umwana ufite ubumuga nawe akorana urwo rugendo rwose kuko atabona uwo amusigira mu rugo.
Yifuza ko yahindurirwa icyiciro bamushyizemo bakamuha amafaranga baha abari mu zabukuru.
Yagize at: “Njyewe mu mibereho ntakomeze kuko ntunzwe no guca inshuro ndetse no gukondora mu muhanda mu kazi nahawe na VUP, baduhemba 13.000RWF ku kwezi bakuyeho Ejo Heza. Uko undeba nuyu mwana ureba biragoye kumugendana, n’intege zimaze gushira ariko bamfashije banshyira mu cyiciro cy’abageze mu zabukuru nabona uko nita kuri uyu mwana wabaye gutya.
Uyu mukecuru kandi akomeza avuga ko baramutse bamuhinduriye icyiciro byamworohereza akaruhuka no kubyuka ijoro n’umwana abananawe ufite ubumuga kuko atagira undi amusigira. Yanavuze ko byamufasha kuko yabasha kwiteza imbere akivana mu bukene dore ko n’inzu babamo yenda kubagwaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Muko Twagirimana Eduard, yavuze ko icyo kibazo cy’uyu muryango ataracyizi gusa agiye kugikurikirana.
Yagize ati: “Ntabwo uwo muryango ndimo kuwumenya, wareka nanjye nkabanza nkawusura nkawumenya.
Yakomeje avuga ko gusaba guhindurirwa icyiciro bigira amabwiriza abigenga, bisaba ko bagomba kuba bujuje ibisabwa byose.