Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abadepite batangiye kubona ko hakwiye gukazwa ibihano ku babyeyi bafite abana bataye ishuri

Friday 24 March 2023
    Yasomwe na

Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu by’umwaka wa 2021/2022 n’Iteganyabikorwa ry’umwaka wa 2022/2023 igaragaza ibibazo mu burezi birimo ikibazo cy’uko abana bafite ubumuga batabasha kubona uburenganzira ku burezi ndetse no kuba hari abana bata amashuri ababyeyi ntibabibazwe.

Kuri uyu wa Kane ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bahurana na Minisitiri w’Uburezi, basabye ko inzego zibishinzwe gukaza ibihano ku babyeyi batubahiriza inshingano zo kujyana abana ku mashuri.

Ubundi itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi rigena ibihano ku babyeyi batajyana abana babo mu mashuri ariko kugeza ubu ntabwo ibyo bihano biratangira gushyirwa mu bikorwa.

Depite Nyirahirwa Veneranda yavuze ko ubundi ababyeyi badakwiye gutuma abana babo batabona uburezi uko bikwiye.

Ati “Ikitugaragarira harasabwa ubufatanye n’izindi nzego, ntabwo minisiteri yonyine yakwifasha kiriya kibazo cyane ko twabonye ko kigira n’ingaruka ku mutekano.”

“Ni ikibazo inzego zose zikwiye gufatanya bikamenyekana ko umwana yasibye ishuri kandi agakurikiranwa akagarurwa mu ishuri ariko by’umwihariko ababyeyi barasabwa kurangiza inshingano zabo ku bana babo.”

Depite Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie ati “Ntabwo ari ririya tegeko gusa riteganya ibihano ku babyeyi banze kujyana abana ku mashuri no mu itegeko rirengera umwana birimo ariko nta na hamwe twari twumva umubyeyi wabajijwe mu rwego rw’amategeko inshingano atubahirije ku mwana we.”

“None se ko twakoze ubukangurambaga, ntibifate, abantu ntibahanwe kandi amategeko ariho […] niba amategeko ateganya ibihano, wakwibaza impamvu ajyaho. Abantu bakwiye kugera igihe cyo kwigisha ariko hakagera n’igihe cyo gushyiramo akagufu.”

Abadepite bagaragaje ko kubanza kwigisha ari ngombwa ariko mu gihe abantu banze kumva hakwiye gushyirwaho ibihano bikakaye, kugira ngo n’abandi babonereho.

Depite Nizeyimana Pie ati “Ni ryari Mineduc iteganya kuzatangira gushyirwa mu bikorwa itegeko rihana abantu bakuye abana mu ishuri?”

“Itegeko niridashyirwa mu bikorwa, tuzakomeza kubona ababyeyi batari beza n’abakoresha batari beza bashobora gukura abana mu ishuri bakabashyira mu mirimo ivunanye.”

Minisiteri y’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko kudashyira mu bikorwa itegeko rihana ababyeyi bihunza inshingano zo kurera, biri mu bikomeje gutiza umurindi ikibazo cy’abana bata amashuri abandi bakajyanwa mu mirimo itandukanye.

Yavuze ko bigoranye gushyira mu bikorwa itegeko rihana ababyeyi bihunza inshingano zo kurera by’umwihariko izo kujyana abana ku mashuri ariko ngo babifatiye ingamba.

Ati “Itegeko ryarasobanuwe cyane cyane ku bashinzwe uburezi mu turere ariko ntibinabujijwe ko abagombaga guhanwa bagombaga guhanwa. Dukwiye gutangira kubishyira mu bikorwa ariko impamvu zimwe zinagoye ni uko akenshi aba ari ababyeyi babo babakuye mu ishuri.”

Yakomeje agira ati “Tugiye gutangira gukorana n’izindi nzego kugira ngo dushyiremo imbaraga kugira ngo iri tegeko rikore icyo ryatorewe. Ikindi ni ukumenya gukurikirana icyatumye umwana ava mu ishuri kugira ngo haboneke n’uburyo bwo guhana.”

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko izindi ngamba zashyizweho zirimo izo kuba kuri ubu abanyeshuri kuva mu bigo by’amashuri abanza kugeza mu yisumbuye bafatira ifunguro ku ishuri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru