Ikigo k’igihugu cy’Ubuzama RBC, cyatangaje ko mu bari kuzahazwa na virusi ya Corona, ku isonga barimo n’abantu bafite umubyibuho ukabije.
Inzobere mu by’imirire zivuga ko kugabanya umubyibuho ukabije ari ikemezo gikome umuntu afata ku giti ke, bikamufasha kugira ubuzima bwiza no kutazahazwa n’indwara zirimo n’iziterwa na za virusi.
RBC icuga ko umubyibuho ukabije uba intandaro yo kudatembera neza kw’amaraso umuntu akananirwa guhumeka neza.
RBC igira inama abafite umubyibuho ukabije kwimenya bakarushaho kwitwararika muri ibi bihe isi n’u Rwanda byugarijwe na coronavirusi izahaza cyane abasanganywe izindi ndwara mu mubiri, kuko bari mu bo iri kuzahaza cyane.
Ubushakashatsi buheruka mu 2015 bwa Minisiteri y’Ubuzima bwagaragaje ko mu Rwanda abantu 19% bari bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Muri bo abagera kuri 4.9% uwo mubyibuho wari warahindutsemo ubutwayi.
Umubyibuho ukabije kandi ni wo uza ku isonga mu kuzahazwa n’indwara zitandura zirimo diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima, impyiko n’izindi.
Ubushakashatsi bwerekana kandi ko umubyibuho ukabije ari ikibazo kiganje mu bagore cyane kurusha abagabo.
Inzobere mu by’imirire zisobanura ko umubyibuho ukabije ukururwa no kurya no kunywa cyane ibintu byiganjemo isukari n’amavuta byinshi birimo n’inzoga bityo umubiri w’umuntu ntubikoreshe neza kuko byawubanye byinshi bityo bigatera kwiyongera gukabije kw’ibinure mu mubiri bikazamura cyane n’ibiro bye.
kugeza ubu mu bari kwitabwaho mu bigo byagenewe kuvura abafite COVID-19, abagera kuri 18 bari kwitabwaho bahabwa ubuyabazi kuko barembejwe na coronavirusi.
















