Abaforomo n’ababyaza barangije mu ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli, basabwe kuzakorana umwete no kwitangira akazi kabo, bita ku bazaza babagana bakisanisha n’ ububabare baba bafite ndetse bakabarema agatima babaremamo icyizere cyo kubaho.
Ibi babisabwe ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025 kuri iyi Kaminuza iherereye mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke hatangwaga impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza ku bize ubuforomo n’ububyaza.
Ni ku nshuro ya munani hasozaga baforomo n’ababyaza bagera ku 100, aho bongeye kwibutswa ko umurimo bagiyemo bakwiye kuwukora nk’umuhamagaro wo gusana ubuzima bw’abababaye aho kujya babuka umunabi.
Abaturage baganiriye na Mamaurwagasabo.rw baturanye n’Ibitaro bya Ruli, bahamya ko abaganga babonye bari bakenewe ngo bakomeze kuziba icyuho cy’ubuke bw’abaganga z’Igihugu gifite, cyane ko ngo ibi byongera serivisi bahabwa.
Manirafasha Antoinette yagize ati" Birababaza cyane iyo ugiye kwa muganga umeze nabi ukabona Umuganga atakwitayeho wagira icyo umubaza akagushihura cyangwa akigira mubye, bituma wumva urushaho kuremba, kuba habonetse abandi baganga twari dukeneye ni byiza ariko turabasaba gukora umurimo babishaka kugira ngo ubuzima bwacu bugende neza"
Ishimwe Alice ni umwe mu barangije mu cyiciro cy’abaforomo, avuga ko umurimo bagiye gukora uzarangwa n’indangagaciro za gikirisitu nk’uko babitojwe bakanakoresha neza ubumenyi bahawe ngo kuko impamba bahawe mu gusana ubuzima bw’abababaye ihagije.
Yagize ati" Rwari urugendo rukomeye kugira ngo tube tugeze aha, ariko twahawe ubumenyi buhagije mu kuvura abarwayi, twiteguye gutanga umusanzu wacu twita cyane ku barwayi, tubavurana ineza kandi ntituzatenguha ababyeyi bigomwe byinshi ngo turangize n’igihugu cyaduhaye aya mahirwe kugira ngo tuzibe icyuho cy’ubuke bwacu kikigaragara."
Umuyobozi w’ikirenga w’ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abagiye mu kazi kwita ku nshingano zabo buzuza neza umuhanagaro wabo no kurangwa n’ibikorwa bya gikirisitu batojwe, kugira ngo bese neza umuhigo bafatanyijemo na leta wo gukuba kane mu myaka ine abaganga bakenewe
Yagize ati"Uko mwaranzwe n’ikinyabupfura n’umurava mu kwiga abe ariko muzitwara no mu kazi gakomeye mugiyemo, umusaruro wanyu ni ishema kuri twe no kwesa umuhigo dufatanyijemo na Minisiteri y’ubuzima mu gukuba Kane mu myaka ine abakora umwuga w’ubuvuzi."
Yakomeje agira ati: "Bityo rero murangwe n’umurava muhumuriza ababagana, mwishyire mu mwanya wabo ku bubabare bafite, kandi mwibuke ko ubuzima bwacu butangirira mu biganza byanyu akaba ari naho burangirira "
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, mu butumwa yagejeje ku barangije aya mashuri, yanenze cyane imyitwarire y’abaganga batita ku babagana, rimwe na rimwe bakabasiga batabavuye, abibutsa ko badakwiye kurangwa n’uwo muco mubi ahubwo bakwiye gukora neza icyo bakeneweho cyane ko ngo bakenewe cyane ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati" Biratangaje kandi birababaje kubona muganga arara izamu aho kwita ku barwayi akigira mu kabari akaba ariho bamukura, aho kwita ku barwayi akigira mubye, ibyo ntitubibifuzaho, twifuza ko Igihugu ababyeyi n’ishuri mwizemo bazaterwa ishema n’uko muzarangwa n’umurimo unoze cyane ko mukenewe cyane ku isoko ry’umurimo."
Abasoje amasomo mu ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli bagera ku 100 barimo abaforomo 83 n’ababyaza 17.
Kugeza ubu mu Karere ka Gakenke hagaragara icyuho cy’abaganga bakenewe bangana na 71 b’abaforomo ndetse n’ababyaza 33, kugira ngo amavuriro ahari abashe kwakira neza abarwayi babagana.
Inkuru ya Jean Claude Ndayambaje























