Bamwe mu bahinzi n’aborozi bo mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba barashimira Sonarwa ikomeje kwishingira ibihombo bahura nabyo ikabibishyurira ku gihe batagombye gusiragira bajya gusaba inguzanyo mu ma banki.
Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025 ubwo Sonarwa ifatanyije na Minagri bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga cyahurije hamwe abahinzi n’aborozi hamwe n’abagoronome baturutse mu turere dutandukanye two muri izi ntara mu nsanganyamatsiko igira iti”Tekana urishingiwe muhinzi mworozi”
Twagirayezu Zerubbabel wo mu karere ka Gicumbi yagize ati”Ndishimye kuba nshumbushijwe mbere ntarashinganisha amatungo yanjye bahuraga n’ibihombo ariko nagize ibyago İnka yanjye irapfa narashinganishije ibihumbi 800 ariko uyu munsi Barayansubije ubu ngiye gushakamo indi nyana nkomeze ubworozi bwanjye”
Basarya sosthene n’umuhinzi wo mu karere ka Burera nawe yavuze ko imyaka ye yahuye nibiza ariko ngo kubera ko yari yarayishyize mu bwishingizi yishyuwe icyo gihombo yahuye nacyo ndetse.
Yagize ati”Nahuye n’igihombo cy’ibirayi nahinze mu gihembwe A , kuri hegitari ebyiri n’igice, nukuvuga ngo nishingiye igishoro gisaga ibihumbi 450 bisaga Ubu bakaba bampaye asaga Miliyoni ndishimye cyane, hari abatazi akamaro ko gushinganisha ibihingwa ngiye kuba umukangurambaga n’umuhamya wabyo ko uwashinganishije ibihingwa bye aba atekanye.”
Uwimana Immacule ashinzwe ubucuruzi muri Sonarwa avuga arasobanura impamvu bahisemo gukorana n’abahinzi n’aborozi mu kwishingira amatungo yabo ndetse n’ibihingwa.
Yagize ati”Twaje muri Ubu bukangurambaga hano mu karere ka Musanze, aho twari kumwe n’abahinzi borozi n’abagoronome, Twaje tuje kwishyura ibihombo Abahinzi n’aborozi bagize mu gihembwe cya 2025A, hari abo twishyuye uyu munsi hari n’abandi twishyuye ku ma konte, Aho tugeze ntabwo ari habi kuko umuturage mbere yarahombaga pee..(…..) umuhinzi yarahingaga agatahira ubusa, umworozi inka ye igapfa agatahira ubusa ariko uyu munsi irapfa bakamushumbusha kandi gahunda igakomeza.”
Umukozi W’Akarere ka Musanze ubarizwa mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi n’umutungo kamere Bwana Ngendahayo Jean yavuze ko kwishingira ibihingwa by’abaturage bari babifite mu mihigo.
Yagize ati”Ibi bivuze ikintu kinini cyane kuko nubundi twari dusanganywe iki gikorwa mu mihigo y’Akarere kacu ka Musanze, ku bijyanye nubwishingizi bw’ibishyimbo ibirayi, ibigori ndetse n’ibindi bihingwa n’amatungo, turifuza ko bishobotse buri wese yaba ari mu bwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi,”
Abashumbushijwe n’abahuye n’igihombo mu gihembwe gishyize cy’ihinga cya (Season A 2025) bishyuwe amafaranga asaga Miliyoni 45.
AMAFOTO YARANZE UBU BUKANGURAMBAGA.























