Friday . 19 September 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 September » LONI YEMEJE KO IBIRI KUBERA MURI GAZA ARI JENOSIDE – read more
  • 15 September » RCS: Abana babana n’ababyeyi mu magororero bagomba guhabwa uburenganzira busesuye – read more
  • 15 September » Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, rirasaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka – read more
  • 15 September » APR FC yatsinze KMC igitego 1-0, yegukana umwanya wa 3 muri CECAFA KAGAME CUP – read more
  • 15 September » Marc Rubio yahuye na Netanyahu nyuma y’igitero kuri Qatar – read more

Abagera kuri 25 ba AFC/M23 batangiye kuburanishwa

Thursday 25 July 2024
    Yasomwe na

Kuri uyu wa gatatu mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hatangiye kuburanisha abayobozi 25 b’Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, irimo na M23, riyobowe na Corneille Nangaa.

Uyu Nangaa yahoze ayoboye komisiyo y’amatora muri iki gihugu ndetse na bamwe mu bagize umutwe wa M23.

Uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2024, ruri kuburanishirizwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo iherereye i Kinshasa, urukiko rukuru rwa gisirikare.

Nangaa araburanishwa adahari ku cyaha cyo gushinga no kuyobora Alliance du Fleuve Congo (AFC), umutwe wa Politiki na gisirikare urimo n’umutwe wa M23.

Nangaa n’abo bareganwa uko ari 25 bari kuburanishwa badahari ku cyaha cyo gushinga no kuyobora Alliance du Fleuve Congo (AFC), umutwe wa Politiki na gisirikare urimo n’umutwe wa M23.

Alliance du Fleuve Congo (AFC) uri gufatanya na M23 mu kurwanya igisirikare cya Congo, mu Burasirazuba bw’iki gihugu, aho uyu mutwe umaze gufata uduce twinshi.

Urutonde rw’abayobozi muri AFC/M23 Congo irimo kuburanisha

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru