Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 June » Amajyaruguru:Abahinzi n’aborozi barashimira Sonarwa itabatererana mu bihombo bahura nabyo – read more
  • 10 June » AMAVUBI ASOJE IMIKINO YA GICUTI NTA GITEGO YINJIJE. – read more
  • 9 June » URUNTURUNTU I BURAYI, NINDE UKWIYE UMUPIRA WA ZAHABU? – read more
  • 6 June » IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI YAHEREWE ISOMO RYA RUHAGO MURI ALGERIA – read more
  • 5 June » U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ku Burezi Bushingiye ku Bumenyingiro, Intambwe Ikomeye mu Guhindura Ubukungu bwa Afurika. – read more

Abagore bari gukubita abagabo bitwaje uburinganire

Friday 13 December 2024
    Yasomwe na


Mu Murenge wa Matyazo w’Akarere ka Ngororero hari bamwe mu bagabo bavuga ko hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzizanye none basigaye babakubita bajya kurega ntibumvwe n’inzego z’ubuyobozi, bikitwa ko ari amarira y’abagabo.

Ibi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo tv ubwo yageraga mu murenge wa Matyazo, bataka ko inkoni z’abagore zibarembeje.

Ntaganda phocus yagize ati" Iyo Umugore n’umugabo bagiranye Amakimbirane inzego z’ubuyobozi zumva uruhande rw’abagore gusa , ingingo umugabo ntabwo yumvikana, nubwo njye bitarambaho ariko abagabo bagenzi banjye barasumbirijwe, mbese wavuga ko amarira yacu atemba ajya mu nda abagore bakomeje kuduhohotera bitwaje ko bahawe ijambo."

Undi Mugabo yagize ati" Umugore muhurira mu kabare arimo kunywa urwagwa yamara gusinda ntacyo wamubwira atangira kukubahuka aka gusuzugura akwereka ko ntacyo wamutwara ,Nanjye ibi mvuga byambayeho nasereye n’umugore wanjye arimo kuntuka ndamuhunga nigira mu kabari nuko abagabo tubayeho.,baradukubita tukavumiriya."

Ku ruhande rw’abagore baganiye na mamaurwagasabo Tv kuri iki kibazo banenze abo bagore bagenzi bafite iyo mico itari myiza ,bashimangira ko ihame ry’uburinganire rikwiye kuba iry’umuryango wose hagati y’abashakanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christophe yavuze ko ihame ry’uburinganire rireba abashakanye bombi bityo ngo ntibikwiye ko hari umwe urihonyora.

Yagize ati"Abagabo bakwiye gutera intambwe yo kujya babigaragaza bakirinda ibyo kuvuga ngo badaseba ko bagiye kurega, kuko nta mugore ufite uburenganzira bwo guhohotera umugabo ndetse nta Mugabo ufite uburenganzira bwo guhohotera umugore, Ihame ry’uburinganire nubwuzuzanye nuko umugabo n’umugore bakwiye kubahana, iri hame ryaje kugira ngo rusigasire umuryango ubane mu mahoro."

Uyu muyobozi yakomeje ashishikariza abagabo gutinyuka bakajya bavuga ihohoterwa bakorerwa ntakuriceceka ngo nibyo bizatuma amakimbirane adakomeza kugaragara.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irasaba abashakanye kwirinda amakimbirane birinda icyateza umwiryane mu muryango ahubwo umugabo n’umugore bakuzuzanya muri byose ,aho bashishikariza imiryango kujya ibana yasezeranye kugira ngo birindwe ibibazo bikomeje kugaragara mu miryango.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru