Tuesday . 1 April 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 31 March » Rutsiro: Inkuba yishe abana babiri – read more
  • 31 March » Rubavu: Ntabwo barubakirwa cyangwa ngo bemerewe kwiyubakira – read more
  • 28 March » Abahagarariye AFC/M23 bagiye muri Qatar – read more
  • 26 March » AFC/M23 yashyizeho ikigo cy’imari n’abayobozi bacyo – read more
  • 26 March » Rubavu: Amezi abaye 4 akarere kadatanga amafaranga y’ubukode nyuma y’ibiza bya 2023 – read more

Abahagarariye AFC/M23 bagiye muri Qatar

Friday 28 March 2025
    Yasomwe na

Abahagarariye ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye i Doha muri Qatar kugirana ibiganiro n’umwami Emir wa Qatar.

Ni nyuma yo kwakira ku meza amwe Perezida Kagame w’u Rwanda na Tshisekedi wa RDC, bakagira n’ibyo bemeranya bigomba gukorwa mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC, nubwo byaje gutenguhwa n’ingabo za FARDC.

Ku ruhande rwa AFC/M23 Abagiye i Doha barimo umuyobozi wungirije w’iri huriro, Bertrand Bisimwa, n’umuyobozi ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare, Colonel Nzenze Imani John.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Leta ya Qatar yakiriye amatsinda atandukanye kuva tariki ya 27 Werurwe 2025, arimo iriyobowe na Bisimwa usanzwe ari Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, iry’u Rwanda na RDC.

Cyasobanuye ko abagihaye amakuru batemeje niba hari ibiganiro byabaye hagati y’abahagarariye AFC/M23 n’aba Leta ya RDC, cyangwa se niba byari biteganyijwe.

Tariki ya 18 Werurwe, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yahurije i Doha Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, baganira ku mutekano n’umwuka mubi wa politiki uri mu karere.

Abakuru b’ibihugu bashyigikiye imyanzuro yafashwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC), irimo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande zishyamiraniye mu burasirazuba bwa RDC n’ibiganiro bya politiki.

Ubwo AFC/M23 yatangazaga ko yafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi tariki ya 22 Werurwe, Guverinoma ya Qatar yarayishyigikiye, igaragaza ko ari intambwe nziza iganisha ku mahoro.

Abahagarariye AFC/M23 bagiye muri Qatar nyuma y’aho guhurira n’abahagarariye RDC muri Angola binaniranye, biturutse ku bihano umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wafatiye abayobozi babo tariki ya 17 Werurwe barimo Bisimwa na Col Nzenze.

Tariki ya 24 Werurwe, Angola yafashe icyemezo cyo kwikura mu buhuza ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, isobanura ko igiye kwibanda ku nshingano z’ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru