Mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri hasezerewe abahoze mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi bagera kuri 61 barimo n’abo mu miryango yabo.
Ni umuhango utegurwa na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikaremu.
Bamwe mu basezerewe kuri iyi nshuro ya 72 bagaragaza ko biteguye gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu ndetse bakanashishikariza bagenzi babo basigaye mu mashyamba ya RDC gutaha.
Uwimana Alphonse waje afite ipeti rya Koloneli, akaba yaravuye mu Rwanda mu mwaka 1994, agaragaza bimwe mu bibazo byari bibugarije mu buzima bari babayemo muri DRC.
Yagize ati: "Mu gihe kinini twamaze mu mashyamba ya Congo, abantu nta makuru afatika bari bafite ku gihugu cy’u Rwanda kuko, iyo baza kuba bafite amakuru, abantu baba baratangiye bava muri iyi mitwe yitwaje intwaro dore ko nta nicyo yabashaka kutugezaho".
Yakomeje agira ati: "Abantu bapfaga umusubirizo, abantu bicwa n’inzara, abantu bicwa n’amasasu, ababyeyi bahitanwa n’inda; nyuma yo kumenya ukuri aho guherereye ko mu gihugu cy’u Rwanda ari amahoro, nibwo twafashe icyemezo cyo gutahuka kugira ngo tuze gufatikanya n’abandi kubaka igihugu cyatubyaye".
Uyu kandi akomeza ashishikariza bagenzi be basigaye muri iyi mitwe yitwaje intwaro gutahuka.
ATI: "Icyo nabwirwa abakiri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakumva natwe twatahutse mbere yabo, ko ibyo tubabwira ari ukuri. Mbere baravugaga ngo abanyamakuru babafata amajwi, cyane iyo bageze ku kigo cya Mutobo, barangiza bakabanyuza ku ruhande bakabanyereza, ntabwo ariko bimeze".
"Bajye bareba amafoto yacu turahari, bumve amajwi yacu, noneho bitandukanye n’imitwe yitwaje intwaro baze dufatikanye ku babaka igihugu cyacu, gifite umutekano usesuye, cyateye imbere ku buryo bugaragara".
Undi nawe wasezerewe witwa Munyaneza Eugene, uvuka mu Karere ka Nyaruguru mu ntara y’ Amajyepfo, nawe ashikariza bagenzi be yasize yo gutaha.
Ati" Icyo nakwingingira bagenzi banjye kandi nabakumbuza, nuko u Rwanda ari rwiza, nabigingira bakamenya agaciro ko kuba Umunyarwanda, bakiyumvamo ko ari Abanyarwanda bakaza dugafatikanya kubaka u Rwanda"
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko aba basezerewe bigishijwe kandi biteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda ku kubaka igihugu.
Yagize ati: "Ndahumuriza Abanyarwanda aho bari hose, abazagira amahirwe yo kwakira abangaba baturutse muri komisiyo ya Demobilisation (basubijwe mu buzima busanzwe). Ubutumwa ni bumwe ni ukubaka, ndetse no gusigasira, ubumwe bw’Abanyarwanda, ni ukubaha gahunda ya Ndi Umunyarwanda, mwabonye ko bakoze igihangano cya Ndi Umunyarwanda, nabo babwira abantu bati ntimutwishishe abavuye Imitoboko, twiteguye gusubira mu buzima busanzwe".
Yakomeje agira ati" Uretse iriya mirimo mwabonye bamwe twabahereye ibikoresho, biga uburere mboneragihigu, bigishwa amategeko, bigishwa gahunda za leta, bigishwa guhanga imirimo."
Hasezerewe muri kino cy’iciro cya 72, abari abarwanyi 39, harimo abana 2, abatari basirikare batanu (5), bose hamwe n’imiryango yabo bakaba ari mirongo tandatu n’umwe (61).
Abasezerewe bahawe n’ibikoresho bijyanye n’imyuga bize
Yanditswe na Eulade Mahirwe






















