Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Abakinnyi bafite ubumuga baremeye mugenzi wabo

Thursday 14 November 2024
    Yasomwe na


Abakinnyi bafite ubumuga ba Musanze baremeye mugenzi wabo witwa Hakizimana Theogene w’imyaka 43, utuye mu mudugudu w’Iremb, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu.

Ni umukinnyi uterura ibiremereye akanaserukira igihugu mu mikino mpuzamahanga (Para power lifting na sitting volleyball), kuri ubu warembejwe n’uburwayi.

Ni igikorwa cyakozwe n’abagize ikipe ya Musanze mu bafite ubumuga ndetse n’abayobozi babo mu rwego rwo gukomeza kuba hafi umuvandimwe wabo wagize ikibazo cyo kurwara umutsi ujyana amaraso ku mutima.

Uwitonze Hesron ni umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ibikorwa by’abantu bafite ubumuga

Hakizimana Theogene ufite umugore n’abana 7 avuga ko nubwo umubiri ukimubabaza, kuri we ahamya ko yari yapfuye akazuka kubera urukundo rw’Imana, akaba yashimiye byimazeyo umuryango mugari w’abafite ubumuga ba Musanze bamuremeye amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 550,000rwf agiye kumufasha kwishyura umwenda yagujije yivuza.

Yagize ati: "Maze iminsi 17 ndwaye, nafashwe n’uburwayi bw’umutsi wo mu kuboko ujyana amaraso ku mutima, ubwo nararembye njya muri koma ndaremba cyane njya mu bitaro bya Rubavu, hanyuma bampa transfer mu bitaro bya (King Faisal hospital kigali). Ngezeyo bambwira ko kugira ngo mvurwe ngomba kwishyura miliyoni 7; ndiheba nibaza aho nzayakura biranyobera. Ntabaza muri federation ya NPC, bambwira ngo ninihangane, hanyuma abaganga bambaga uyu mutsi ujyana amaraso mu mutima, ubwo bangira inama yo kujya kuba nywera imiti mu rugo kubera ko ku isaha umwuka nagombaga kuwishyura ibihumbi 80,000rwf, ubwo ndataha mu rugo ubu mfite imiti bampaye niyo ndimo kugerageza."

Amashimwe ya Hakizimana Theogene wafashwe n’ikiniga abonye abakinnyi bafite ubumuga ba Musanze baje kumusura iwe mu rugo yagize ati: "Ntabwo numva uru rukundo mungaragarije muri umuryango mwiza; nakiniye ikipe y’Igihugu, nakiniye ikipe ya Rubavu, ariko kuba mwebwe muvuye Musanze mukaza kunsura ndumva mfite ibyishimo mu mutima wanjye wuzuye amashimwe. Nari narihebye nibaza aho nzakura he amafaranga nagujije muri koperative none murayanyishyuriye. Imana ibahe umugisha kandi nimara gukira nzaza nitange birushije uburyo nitanze mbere."

Mutuyimana Chantal, umwe bakinnyi bakinanye na Theogene ndetse akaba ari n’umutoza wabo mu guterura ibiremereye yari yaje gusura uyu muvandimwe wabo wagize ikibazo ahamya ko gufashanya ari cyo kigomba kuranga abasiporitifu.

Ati: "Theo humura Imana iri kumwe nawe, twaje kugusura nk’abavandimwe bawe, turishimye kuba dusanze uri muzima ukomeye gutya, twari kuzana n’abandi bakinnyi bose ariko badutumye ko tuguha intashyo zabo baragukunda cyane, kandi tuzakomeza gushyira hamwe."

Shirumuteto Innocent, ni Perezida wa komite wa siporo z’abantu bafite ubumuga mu karere ka Musanze, avuga ko bakora nk’umuryango, nta mpamvu yo gutererana mugenzi wabo wagize ikibazo cy’uburwayi.

Ati: "Ubundi twebwe nk’abantu bafite ubumuga bakora siporo hano muri Musanze, turi umuryango umwe, nukuvuga ngo iyo turi umuryango ntawagira ikibazo ngo tubure kumuba hafi. Theogene ni umukinnyi wacu yararwaye bikomeye, urumva iyo umuntu yarwaye akagera aho bamwohereza muri King Faisal hospital buba ari uburwayi bukomeye, natwe rero twumvise ko yavuye mu bitaro tugira igitekerezo cyo kumusura mu rugo, ku gitekerezo cyatanzwe n’abakinnyi ndetse natwe abayobozi kuko ntabwo wakumva ngo umuntu afite fagitire ya Miliyoni zirenga 5 ngo ubure kumusura, byari ngombwa ko tumugereho tukamuhumuriza akabona ko abavandimwe be bakimuzirikana."

Uwitonze Hesron ni umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ibikorwa by’abantu bafite ubumuga avuga ko Theogene yatanze umusanzu ukomeye mu ikipe ya Musanze y’abafite ubumuga nabo badakwiye kumutererana.

Ati: "Uyu mukinnyi Theogene twarakoranye igihe kirekire, yabaye umukinnyi wacu muri sitting volleyball, yatubereye umukinnyi mwiza mu guterura ibiremereye (Para power lifting) n’umukinnyi w’intangarugero, ndetse ubu ni umutoza muri para powerlifting ya Musanze, ubushyize twaje kumva inkuru itari nziza ko ari muri koma yarembye, dushaka kumusura ku bitaro ntibyadukundira ariko igikorwa twagikoze kandi mubonye ko nawe yishimye cyane."

Hesron yakomeje agira ati: "Twaje kumenya ko yatashye turahaguruka nka (team) tujya kumusura iwe mu rugo Rubavu, benshi twari twamaze kwiheba ko aducitse bitewe nuko yari yarembye cyane. Byadushimishije kuba twasanze ari muzima nibyagaciro gakomeye, ikindi ntabwo watererana umuvandimwe ufite fagitire iremereye kuriya niyo mpamvu twifatanyije nk’umuryango w’ikipe ya Musanze mu bafite ubumuga dukusanya buriya bushobozi mwabonye buramwunganira mu kwishyura ideni ryamuvuje."

Bagenzi be bakinana baje kumusura

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru