Mu minsi ishize mu karere ka Rusizi bongeye kumvikana abantu biyise ’Abameni’ barangwa n’ibikorwa byo gutekereza umutwe no kwiba abantu hifashishijwe ikoranabuhanga bakabacucura utwabo nk’amafaranga.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, berekanye agatsiko k’abajura 45 biyita ‘Abameni’, bibaga bakoresheje ubushukanyi kuri telefoni.

Abafashwe bakoreraga mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho bakoreshaga amayeri arimo koherereza ubutumwa bugufi abantu babasaba kohereza amafaranga kuri numero runaka, cyangwa bakabasaba gukanda imibare itandukanye bikarangira bahinduye umubare w’ibanga cyangwa bohereje amafaranga.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasabye Abanyarwanda kugira amakenga igihe babonye ubutumwa, cyangwa guhamagarwa kuri telefone basabwa kohereza amafaranga cyangwa kugira ibindi bakora bidasobanutse.
Dr Murangira yagize ati: “Nihagira umuntu utazi uguhamagara agusaba gukanda imibare runaka kuri telefone yawe wibikora.”
Yakomeje aburira abishora mu bujura nk’ubu ko hamwe n’izindi nzego bafatanyije batazahwema kubakurikirana, kugira ngo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.
Ni mu gihe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura serivisi z’ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, yasabye abakoresha telefone kwitwararika, bakirinda gutiza simukadi zibabaruweho, kuko zishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubujura cyangwa mu bindi byaha.
Kugeza ubu abafatiwe muri ibi byaha bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye za RIB, mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
