Kuva aho Minisitri y’Ubuhinzi n’Ubucuruzi itangarije igiciro cy’ibigori ku muhinzi wabyejeje, abantu bagera ku 105 bamaze gufatwa bagurira abaturage umusaruro wabo ku giciro kitari cyo, baciwe amande agera kuri miliyoni 40.5frw.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, kuri Television y’igihgu n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien.
Yavuze ko abo bamamyi bajya kugura umusaruro w’ibigori banyuze inzira y’ubusamo, ugasanga bahenda abaturage ari nayo mpamvu leta yabahagurukiye.
Avuga ko mu buryo bwashyizweho, umuntu wese ugura umusaruro agomba kuba yarahawe icyangombwa n’urwego rw’umurenge.
Yavuze ko abarenga kuri ayo mabwiriza bakajya kugura umusaruro batarabiherewe uburenganzira bafatirwa ibihano aho kugeza ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, hari hamaze gufatwa abantu 105.
Ati: “Tumaze gufata abantu 105 baciwe amande ageze muri miliyoni 40Frw. Ni ibintu bikorwa mu rwego rwo kwirinda abamamyi.”
Yakomeje agira ati: “Hatanzwe ibyangombwa ku rwego rw’umurenge, kugira ngo abagura uwo musaruro babe bafite icyangombwa cy’umurenge, bagure ariko bakurikije ibiciro. Harebwa ko ufite icyo cyangombwa ariko ukanakurikiza ibiciro.”
Karangwa yavuze ko mu baguzi bazwi bemewe b’umusaruro hari amafaranga arenga miliyari 25 Frw zo kugura umusaruro w’ibigori, ku buryo nta kibazo gihari.
Yavuze ko ibigori byo mu Rwanda n’ubwo byaba byinshi gute, bidashobora kubura amasoko yaba ay’imbere mu gihugu ndetse no hanze yaho.
Yavuze ko ibigori bihari ariko n’abakiliya babyo bahari ariko abahinzi bakwiye kumenya ko abantu bose batabonera isoko rimwe.
Ati “Ni ukugurisha buhoro buhoro, abaguzi baza kugura, ntibabagurira mwese icya rimwe. Abaguzi barahari. Buri muntu ku rwego rwe, hari ibyo aba yiteguye.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufata neza umusaruro muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Illuminé Kamaraba, yavuze ko kuba muri iki gihembwe gishize, umusaruro w’ibigori warabonetse bizafasha igihugu mu kugabanya ibyo cyatumizaga hanze.
Yavuze ko ‘‘Icyo twiteze ni uko igihe cyo gutumiza ibigori, cyakwisunika, aho kuba mu kwa karindwi, bikaba mu kwezi kwa munani.’’
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko harimo kubakwa ibikorwaremezo byo kwanika umusaruro ndetse no kuwuhunika kugira ngo bijye bifasha mu kuwubika igihe kirekire.