Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

Abantu 13 bahitanywe n’inkongi y’umuriro muri Hong Kong

Wednesday 26 November 2025
    Yasomwe na

Abantu 13 bapfuye, abandi barakomereka, nyuma y’uko inkongi y’umuriro ikaze yibasiye agace gatuwemo cyane ka Tai Po kuri uyu wa Gatatu.


Muri Hong Kong abantu babuze ubuzima kubera inkongi y’umuriro.

Inzego zishinzwe ubutabazi zatangaje ko abarenga 700 bashinzwe kuzimya umuriro bari bahanganye n’iyi nkongi, mu gihe abaturage barenga 700 bakuwe mu byabo nyuma y’uko umuriro wari umaze gufata ibice bitandukanye by’inyubako ndende zigizwe n’amazu yo guturamo.

Umuriro watangiriye mu nyubako zari ziri gusanwa, bikekwa ko bimwe mu bikoresho birimo n’imyenda yifashishwaga mu gupfundikira imwe mu myobo byongereye ubukana bw’iyi nkongi.

Inzego z’ubutabazi zakomeje ibikorwa byo gushakisha abakomeretse n’abandi bashobora kuba bagwiriwe n’inyubako ubwo zakongokaga.

Ubuyobozi bwa Hong Kong bwatangaje ko iperereza ryihuse ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’iyi mpanuka yateje umubabaro no gucika kw’igikuba mu baturage.

Abayobozi b’uyu mujyi bihanganishije imiryango yabuze ababo kandi basezeranya gushyira imbaraga mu kubonera abaturage ubufasha bw’ibanze n’aho kuba mu gihe ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’iyo nkongi bigikomeje.

Honore Ishimwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru