Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Huye, Umurenge wa Mukura, abaturage bavuga ko ubusizinzi buterwa n’inzoga z’inkorano buza ku isonga mu gukurura amakimbirane hagati y’abashakanye ndetse rimwe na rimwe bibaviramo no gutandukana.
Bamwe mu bagore n’abagabo bavuga ko inzoga z’inkorano ari zo Cungumuntu, Muriture ari intandaro ituma ingo zisenyuka bigateza umwiryane mu miryango bityo n’abana bakaharenganira.
Nyinawumuntu Janviere amaranye imyaka itanu n’umugabo we, avuga ko yari afitanye amakimbirane n’umugabo we bitewe n’ubusinzi, kuko iyo yamaraga kunywa inzoga y’inkorano yahindukaga nk’umusazi ndetse n’amafaranga yose yakoreye akayajyana mu kabari .
Agira ati"Hari igihe akenshi nabaga nasinze ngafata umuhini nshaka kwica umugabo wanjye mbitewe n’ubusinzi , namaraga kunywa inzoga yitwa ’Cungumuntu’ umuhanda nkagenda nawuzuye, nagera mu rugo nkarwana n’umutware wanjye, tugateza imvururu, mvuga nti ’Ndawuhumuza peee’ ngakubitwa, kandi sinakubwira ngo mu businzi hari icyo nakuyemo usibye inkoni nakubitwaga."
Undi agira ati, "Izi nzoga zikorerwa hano ziteje ikibazo Kuko urumva niba umugabo yanyoye agasinda yagera mu rugo agasanga n’umugore yasinze bizateza ibibazo, bishobotse ikigo gishinzwe ubuziranenge (RSB) yakongera ikazagenzura ubuziranenge bw’izi nzoga ."
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura, Ngabo Fidel, avuga ko ikibazo cy’ubusinzi mu ngo gihari kandi yemeza ko hari abagirana amakimbirane biturutse ku businzi.
Agira ati "Nibyo koko iyo turimo gukemura ibibazo by’abaturage dusanga harimo amakimbirane , ndetse bamwe biterwa n’ubusinzi, hari ababa banyoye inzoga zisanzwe n’abandi baba banyoye izi nzoga zateye zirimo Muriture, Cungumuntu; tuboneyeho gushishikariza abaturage bo mu murenge wa Mukuru kureka biriya bintu kuko byangiriza ubuzima."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari bamwe mu baturage bihisha ubuyobozi bakenga izo nzoga , ugasanga umuntu yenze nk’amajerekani menshi.
Ati "Mu by’ukuri ukabona ari ibintu bigayitse ariko ntitwavuga ko byacitse, ni ugukomeza kwigisha."
Muri aka karere ka Huye usanga hari utubari twinshi dukorera mu nkengero z’umujyi wa Huye, ugasanga abagore basinze bikabije, abagabo basinze bagera mu ngo bakarwana bityo abana bakabihomberamo kuko akenshi baba batagejeje mu rugo icyo kurya ahubwo bagahitamo kujyana amafaranga bakoreye yose mu nzoga.
Ikindi n’inganda z’inzoga zisigaye zikorera mu ngo ndetse bikitwa ko zahawe ibyangombwa ku buryo bamwe basaba ikigo cy’Ubuziranenge RSB kongera gusuzuma izi nzoga kuko babona zidasanzwe, aho umuntu anywa agacupa kamwe agahita aba nk’umusazi.
















