Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye abagize Umuryango w’Abayobozi bakiri bato bo hirya no hino ku Isi (Young Presidents’ Organisation/YPO), ko Demokarasi ari imiyoborere ndetse ikaba amahitamo y’abaturage ba buri gihugu, kubera iyo mpamvu Abanyarwanda bakaba ari bo bagomba kwihitiramo batagendeye kuri Demokarasi y’ahandi.
Yabibabwiye ubwo yabakiraga kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 muri Village Urugwiro.
Ni itsinda ryari rigizwe n’abantu 26 bakaba ari ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu bihugu bakomokamo, ryaje mu Rwanda mu rugendo rwiswe ‘Once in a lifetime bucket list’, rugamije guhura n’abayobozi b’ibihugu n’inzego zitandukanye byo ku Isi.
Perezida Kagame yababwiye ko Demokarasi ayibona nk’imiyoborere, yungamo ati ’kandi ni imiyoborere koko’, ikaba isobanura imiyoborere n’amahitamo y’abaturage, bakaba ari bo ngo bahitamo icyo bifuza n’icyo bikorera ubwabo.
Umukuru w’Igihugu avuga ko mu gihe amahitamo n’uburyo bwo kubaho by’abaturage b’u Rwanda bitubahirijwe, ahubwo bigasanishwa n’amahitamo y’abandi baturage, adashobora kuvuga ko iyo ari Demokarasi nyayo.
Perezida Kagame ati "Demokarasi nyayo ni ukurekera abaturage amahitamo yabo, ntabwo dutinya kugaragaza uruhare rwacu kuko tuzi neza aho tuvuye, abo turi bo, icyo dushaka kuba cyo, ndetse tukaba dushaka kugikomeraho."
Umuryango ‘Young Presidents Organisation’ ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba uhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato barenga ibihumbi 30 bo mu bihugu 142 byo ku Isi.
Uyu muryango uvuga ko wiyemeje guharanira ko Isi igira abayobozi bayobora neza abaturage.

















