Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ba mbere bongeye gukoresha umupaka wa Gatuna

Monday 31 January 2022
    Yasomwe na

Bamwe ntibabyiyumvishaga kugeza ubwo babyiboneye n’amaso yabo, abandi bakabihamya, kubona nyuma y’imyaka irenga gato itatu abaturage b’u Rwanda n’aba Uganda bongera kugenderanirana banyuze inzira y’amaguru ku mupaka wa Gatuna/Katuna uhuza ibihugu byombi.

Ni amateka yongeye kwandikwa utamenya neza uyagizemo uruhare rwihuse; ariko benshi babyita umusaruro mwiza uvuye mu biganiro by’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, akaba n’Umuhungu wa Museveni, Muhoozi Kainerugaba, uherutse kunyarukira i Kigali mu Rwanda, avuga ko agiye gusura Nyirarume cyangwa Sewabo, Perezida Kagame Paul.

Nyuma y’amasaha make asoje uruzinduko rwe, u Rwanda rwahise rusohora itangazo ryakiranywe na yombi ku banyarwanda, rifungura umupaka wa Gatuna, ndetse inzozi ziba impamo ku isaha ya saa sita 00:00 zitangira itariki ya 31 Mutarama 2022.

Umunyarwanda wa mbere wahamije ifungurwa ry’uyu mupaka ni Murwanashyaka Jean Marie Vianney w’imyaka 29 y’amavuko, yavuze ko yagiye muri Uganda 2015 nyuma abura uko yambuka. Yishimiye ko umupaka ufungurwa akaba atashye iwabo mu karere ka Kamonyi ari amahoro, mu gihe hari hashize imyaka irenga itatu abanyuzwa kuri uwo mupaka ari abo Uganda yoherereza u Rwanda bavuye mu gihome, aho bahamyaga ko bakorerwaga iyicarubozo baregwa ibintu bitandukanye.

Umunya-Uganda nawe wahamije ifungurwa ry’uyu mupaka ni umushoferi w’ikamyo nini, Fabrison Ndungwe. Yageze ku mupaka yerekeza Kamanyora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yatambutse saa 5h10’.

Ifungurwa ry’uyu mupaka rije risanga hari abaturage ku mpande zombi bari banyotewe gusurana, guhahirana ndetse no kugenderana cyane ko hari abafite abavandimwe, abakazana n’abakwe kuri buri ruhande.

Kugarura ubu buhahirane kandi abasesenguzi bamwe basanga u Rwanda rugiye kubyungukiramo kenshi kuko mu myaka imipaka ihuza ibihugu byombi imaze ifunze rwakoze byinshi byo kuzamura ubukungu bw’igihugu hibanzwe ku kongerera ubushobozi inganda z’imbere mu gihugu hakavuka n’izindi zose ziteguye kugeza ibicuruzwa byujuje ubuziranenge by’amoko yose kure hashoboka no ku masoko mashya arimo n’iya Uganda.

Uganda mayo ariko inyotewe no kugarura ibicuruzwa byayo byari byarigaruriye imitima y’abaguzi mu Rwanda, cyane ko byari ku giciro cyatumaga buri muguzi ahitamo ibyakorewe i Kampala.

Ni igikorwa gisa n’icyahawe umugisha uturuka hejuru, kuko cyakurikiwe n’imvura iremereye yaguye ku mupaka no mu bihugu byombi

Ingamba zo kwirinda Coronavirusi zirakomeje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru