Nyuma yo gufunga imiryango kw’ishuri La Fontaine ryari riherereye mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko, ubu urugendo rwo kuburanira imitungo n’uburenganzirwa bw’abashinze iri shuri bari kuvutswa na bagenzi babo barishinganye rukomereje mu nkiko.
Abibuka neza iby’inkuru z’ifungwa ry’ishuri la Fontaine guhera mu 2013 ritabarizwa, bamwe mu barishinze ntibahwemye kugaragaza ko hari abashimuse ibikorwa by’umuryango AVDEC wari unafite ishuri la Fontaine.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo mu cyumba cy’urukiko Rukuru rwa Kigali, inteko igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi yari iteranye ku isaha ya saa tanu zirengaho iminota mike, humvwa urubanza rwa Murenzi Janvier, umwe mu bashinze Umuryango AVDEC wari ufite ishuri La Fontaine, akaba ari nawe wari uhagarariye bagenzi be nabo b’abanyamuryango, abanaburanamo na Company yitwa KSD yari ihagarariwe n’abanyamategeko babiri, aribo Me Munyaneza Gonzage na mugenzi we.
Imbere y’umucamanza, Murenzi Janvier yavuze ko atiteguye kuburana kuko umwanditse w’urukiko yamuhamagaye mu cyumweru gishize, tariki ya 1/10/2024 amubwira ko urukiko rwahinduye itariki y’urubanza, yongeraho ko kandi umwavoka wabo ntawuhari kuko yavuze ko azaboneka mu kwezi kwa 12, ubu ari hanze, na cyane ko yari afite gahunda ko urubanza rwashyizwe mu kwezi mbere umwaka utaha, 2025.
Uyu kandi yasibanuye ko atari byiza ko yatangaza amazina y’umwunganizi wabo kuko hari impamvu yamenyesheje urukiko, nunwo umucamanza atabyiyumvishaka igituma amazina ye adatangazwa.
Perezidante w’inteko iburanisha, yumvikanye mu rukiko avuga ko ibyo bidashoboka, gusa Murenzi Janvier akomeza gusobanura ko ’twababwiye ko hari impamvu.’
Icyaje gusobanurwa nk’impamvu ni ulo nta maseserano yanditse arakorwa hagati y’umunyamategeko n’abamusaba kubunganira mu rukiko, yongeraho ko ’kumubabwira ejo akaba yahinduka nta cyo byaba bimaze’.
Ubusanzwe uru rubanza rwari ruteganyijwe kuzaburanishwa tariki ya 14/01/2025, gusa uruhande rw’abahagarariye KSD bakaba bifuza ko rwaburanishwa mbere nkuko babisabye, kuko basanzwe bafitanye n’urundi rubanza n’aba banyamuryango ba AVDEC rusaba gusesa amasezerano bagiranye na KSD atari aciye mu mucyo kubw’impamvu zabayeho hagamije kuzagurisha ikibanza cy’ishuri ryari rifitiye akamari abaturage barishinze n’igihugu muri rusange.
Perezidante w’inteko iburanisha nawe yemeraga ko kuba bataburana bifite ishingiro, mu magambo ye agira ati: ’babatunguye byo birumvikana’.
Abahagarariye KSD bavuze ko "mu gihe cyose tubona urukiko rwatanze itariki yo kuburanisha niba yahindutse bituma umuntu nk’impamvu avuga atitegura
ndumva hakoroherezwa impande zombi."
KSD ltd yavuze ko " twe turumva yahabwa itariki ariko idatinze ariko bigakorwa mu gihe giteganywa n’itegeko."
Me Ngarambe yagize ati: "Niba avoka atagaragaje impamvu ze urubanza mudufashe rubishyire mu kwezi kwa 12.
Urukiko rwabanje kubwira ababurana ko rwumva urubanza barushyira mu kwezi gukurikiyeho nkuko amategeko abiteganya, basaba Murenzi guhitamo itariki ya 12/11 cyangwa iya 14/11/2024 birangira ariyo ahisemo, rushyirwa ku isaha ya 11h15’.
Urukiko rwanditse ko impamvu yo kwimura itariki atari ikibazo cyuko Me wa Murenzi n’abo bari kumwe mu kiburanwa ko yaba ari mu mahanga ahubwo ari uko yamenyeshejwe vuba akaba atiteguye, nta n’umwunganizi nyawe uhari.
Tuzakomeza kubagezaho imikirize y’uru rubanza kugeza rubaye itegeko


















