Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe nutera i Bujumbura uturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nawe azahita atera i Kigali mu Rwanda.
Yabitangaje mu kiganiro yahaye igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, avuga ko yasanze u rwanda rufite umugambi wo gutera Bujumbura.
Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe nutera i Bujumbura uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingabo z’igihugu cye zizatera i Kigali.
Mu kiganiro na BBC, yemeje ko afite amakuru yizeye, agaragaza ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi rubinyujije muri RED Tabara, isanzwe ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Yagize ati “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Gukorana na RED Tabara si ubwa mbere Ndayishimiye abishinje u Rwanda kuko no mu Ukuboza 2023 ubwo uyu mutwe wari umaze iminsi ugabye igitero muri zone Gatumba i Bujumbura, yarabivuze, binatuma afunga imipaka muri Mutarama 2024.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko iki kirego kidafite ishingiro, isobanura ko ntaho ihurira n’uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Ndayishimiye yashinje u Rwanda gutera RDC rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23, agaragaza ko uburyo nk’ubwo ari bwo rushaka kwifashisha ku Burundi, noneho rugakoresha RED Tabara.
Ati “Turabizi ko bashaka gukoresha RED Tabara mu gutera u Burundi, nka kuriya bari kubikora muri Congo bakoresheje M23. Abarundi turiteguye.”
Muri Mutarama 2025 Ndayishimiye yatangiye kwibasira u Rwanda byeruye, arushinja gushaka gutera u Burundi. Yacishije make muri Gashyantare ubwo yagaragazaga ko Abarundi bifuza kuganira n’Abanyarwanda kugira ngo bakemure amakimbirane.



















