Abanyeshuri 152 basoje amasomo muri kaminuza ya Muhabura Integrated Polytechnic college (MIPC) basabwe uruhare rwabo mu guhangana n’ibibazo byugarije intara y’amajyaruguru birimo imirire mibi mu bana itera Igwingira, ubusinzi bukabije, umwanda, amakimbirane mu miryango n’ibindi.
Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2024, Ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo mu mashami atandukanye arimo, Amahoteri n’Ubukerarugendo (Tourism andi Hospitality ) Ubwubatsi (construction) Amashanyarazi (Electricical Technology) Ibaruramari n’icungamutungo (Accounting) na (ICT).
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Mourice yasabye abanyeshuri basoje amasomo ko bagomba gufatanya n’iyi ntara mu guhangana n’ibibazo biyugarije.
Yagize ati: "Banyeshuri murangije amasomo yanyu muri MIPC, ndabasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura mukorera Abanyarwanda mutizigamye, muzafashe Abanyarwanda kwivana mu bukene, aho mugiye ndabasaba kuzakomezanya ikinyabupfura babatoje. Amasomo yanyu Muyarangije mu gihe hanze aha abaturage bacu bagifite ibibazo bibangamiye ubuzima bwabo, ibyo twita ’Human security Issues’."
Guverineri yakomeje agira ati: "Hari kandi ibibazo byinshi abaturage bagifite; mvuzemo bike harimo umwanda, igwingira n’imirire mini mu bana, abana bata ishuri, ikoresha ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi cyane mu rubyiruko. Amakimbirane mu muryango, ibyaha bigihungabanya umutekano n’ubukene muri imwe mu miryango n’ibindi. Uyu niwo mwanya kuri mwe wo kugaragaza uruhare rwanyu mu gukemura ibi bibazo mukoresheje ubumenyi mwahawe n’indangagaciro mukuye muri iki kigo. Ibi ndabibasabye by’umwihariko, nimuze dufatanye mu gukemura ibi bibazo abatuye iyi ntara yacu bagifite"
Uwase Yvette arangije mu bijyanye na ICT ni umwe mu baganiye na mamaurwagasabo.rw, yavuze ko umukoro bahawe na Guverineri bawumvise kandi bawugize inshingano.
Yagize ati: "Dusoje amasomo hano muri MIPC ariko nk’uko babidusabye hari byinshi tugomba guhindura muri sosiyete, no mu ikoranabuhanga ndetse tuzagira n’uruhare mu bindi bikorwa bitandukanye byagirira akamaro Abanyarwanda kandi bigateza imbere n’Igihugu muri rusange."
Uwase Yvette usoje muri MIPC
Umuyobozi wa kaminuza ya MIPC (Principal ) Prof. Dr Rwamakuba Zephanie yasabye abasoje amasomo kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe ndetse yabibukije ko bakwiye kugira imyitwarire myiza.
Yagize ati: "Tuributsa abasoje amasomo ko amashuri atarangira ahubwo bazakomeza kwiga. Umwihariko uhari nuko bize mu bihe bikomeye bya Covid19, bakomeza guhatana; ikindi tuzakomeza gufatanya n’Intara yacu y’Amajyaruguru kuzamura imibereho myiza y’abaturage nk’uko dusanzwe tubikorwa, twishyurira abaturage ubwisungane (mutuel), hari n’ibindi tuzakomeza gufatanya mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage."
Mu mpanuro za Bishop Ahimana Augustin, Umushumba w’Itorero rya Angelican EAR Diyosezi ya Shyira yasabye abarangije amasomo muri MIPC ko kwiyubaha, bagakunda Imana, bagakunda umurimo aricyo bagomba kugira nyambere muri byose ndetse yabasonanuriye ko hatiga imyaka buri muntu wese yakwiga abishatse.
Uyu muyobozi yijeje ishuri rya Muhabura Integrated Polytechnic college ko ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’Igihugu muri rusange bazakomeza kubaba hafi mu guteza imbere Irène ry’uburezi.
Kugeza ubu iyi kaminuza ya MIPC imaze gushyira ku isoko ry’umurimo Abanyeshuri basaga 1500.
Abanyeshuri bahize gufatanya n’I’ntara mu guhanga n’ibibazo bikigaragara
Ababyeyi akanyamuneza kari kose ku bana babo basoje amasomo
Abanyeshuri bahize abandi bahawe ibihembo
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje
























