Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukora inshingano zabo batarinze kubibwirizwa

Tuesday 2 July 2019
    Yasomwe na

Mu kiganiro Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru bo mu Rwanda no mu mahanga ndetse na bamwe mu rubyiruko rukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga rutanga ibitekerezo,yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwitanga uko bikwiriye kugira ngo igihugu gitere imbere ndetse ko rudakwiriye kurindira ko barubwiriza gukora ibyiza.

Muri iki kiganiro kibanziriza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye,perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rugomba kugira ishyaka ryo kuzuza inshingano zarwo rutarindiriye ko hari umuntu uza ngo arubwire ibyo rukora.
Yagize ati “Mutange umusanzu mwiza.Kwitanga kwanyu ntigukwiriye kuba uko akwirukira mu nzira mubona ko iboroheye cyane.Ni gute wagira uruhare mu guhindura ibintu bikugiraho ingaruka igihe utizeye ko wabona umuntu kubigufashamo?.

Abakiri bato ntibakwiriye gutegereza ko hari umuntu uza kubabwiriza icyo gukora.Mugerageze gushaka icyo mwakora mu nshingano zanyu,ku giti cyanyu kandi nimukibona bizaba ari byiza kurusha icyo mwabwirijwe gukora.”

Perezida Kagame yavuze ko atabasha gusinzira neza igihe u Rwanda rwaba rubeshejweho n’impuhwe z’abandi,aboneraho gusaba urubyiruko kwitanga kugira ngo basorome ku matunda y’ibyiza bagezeho.

Umukuru w’igihugu yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye hari byinshi trwagezeho birimo kugabanya ubukene bw’abanyarwanda,kwimakaza umutekano n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kwiyongera ndetse Abanyarwanda bagenda binjiza amafaranga imbere mu gihugu aho yavuze ko urwego igihugu kigezeho magingo aya ari rwiza.

Perezida Kagame yagiriye urubyiruko inama nziza yo gukomeza gukora cyane kabone niyo haba hari icyo bagezeho aho yabasabye kujya baterwa ubwoba n’uko ibyo bagezeho bishobora gusubira inyuma.

Iki kiganiro cyabereye ku gasongero k’Inteko Ishinga Amategeko ahari ikirango cy’umusirikare wa RPA wari mu rugamba rwo kubohora igihugu by’umwihariko arwana n’Ingabo za FAR zakoraga Jenoside.

By Imfurayabo Pierre Romeo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru