Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu na Gakenke baravuga ko kuva aho ikiraro cya "Ngoga’ cyangirikiye bikomeje kubangamira ubuhahirane kubera ko bigoye kwambuka n’amaguru umugezi wa Mukungwa, ibintu bishobora gutwara ubuzima bwabo mu mwanya nk’uwo guhumbya.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu mirenge ya Rugera na shyira ndetse na Rusasa muri Gakenke ahahoze ikiraro cy’ibiti cyo mu Cyangoga, kuri ubu kikaba cyaratwawe n’amazi nticyogera gusanwa.
Nyiramajyambere solange atuye mu murenge wa Rusasa yagize ati: "Dutewe impungenge n’aya mazi, ikiraro twari dufite cyari ibiti ubwo umugezi waraje urabitwara kuva ubwo nticyongeye gusanwa, turi mu bwigunge kandi twavuga hano tukajya i Nyabihu ubu biragoye kubera ko nta kiraro dufite, abayobozi ntacyo baragira icyo bakora."
Undi muturage witwa Dusingize Jean D’amour yagize ati: "Wagira ngo abayobozi baratwibagiwe! Duhora tubivuga, barahagera ariko rwose twarumiwe, twatabawe n’uyu musore wazanye ubwato akajya adufasha ariko mu byukuri ntabwo ubu bwato bwahaza abaturage bose, ikiraro cyo mu Cyangonga cyari kidufitiye akamaro kitaragenda, ubu kugira ngo twambuke hakurya tubanza gufata urugendo rurerure tukajya kuzenguruka."
Mu nkuru ya mbere twari twabagejejeho mbere, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yari yatubwiye ko bakomeje kuganira hagati yabo na Nyabihu kugira ngo iki kiraro gikorwe gusa kugeza uyu munsi ntakirakorwa ngo bitewe nuko ubushobozi butaraboneka nkuko babitangarije nanone.
Meya wa Gakenke Mukandayisenga Vestine yagize ati: "Turi gushaka ubushobozi bwo kucyubaka."
Ni mu gihe mugenzi wa Nyabihu Meya Mukandayisenga Antoinette yanze kwitaba telefone y’umunyamakuru n’ubutumwa bugufi twamwohereje ntiyigeze abusubiza.
Uburyo abaturage bambukaga mbere nabwo bwararangiye, basigaye bambuka bavogereye amazi
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















