Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abazimurwa ahazagurirwa Pariki y’Ibirunga bari mu rungabangabo

Monday 5 February 2024
    Yasomwe na


Abaturage bafite ubutaka buhana imbibi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga baravuga ko baheze mu rungabangabo, nyuma yuko babwiwe ko bazimurwa ahazagururwa parike y’Ibirunga ariko ntibemererwe kugira icyo bakoresha ubutaka bwabo, ni mu gihe RDB ivuga ko bushobora gufata imyaka myinshi kuko bikiri mu nyigo.

Bavuga ko bamaze imyaka itatu bategereje RDB ngo ibahe ingurane z’amasambu yabo azagurirwaho Pariki ariko babuze uwo babibaza.

Bavuga ko bategereje kuzishyurwa amaso ahera mu kirere nyamara ngo nta muntu wemerewe kugira icyo akoresha ubwo butaka cyangwa ngo avugurure inzu atuyemo.

Ni abatuye mu turere dukora ku cyanga cya Pariki y’igihugu y’Ibirunga twa Burera, Musanze, mu mirenge ya Kinigi, shingiro, Nyange ndetse na Nyabihu mu mirenge ya Mukamira, Kabatwa.

Bavuga ko bifuza kwishyurwa bakagenda nkuko babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yasuraga bamwe muri bo.

Mukanoheli utuye mu karere ka Musanze yagize ati: "Twabonye baje kutubarira agaciro k’imitungo yacu, batubwira ko bazagura pariki ariko kugeza magingo aya ntiturongera kubabona. Ntabwo nshobora kuvugurura inzu yanjye kuko nta cyangombwa nahabwa, ubutaka bwacu buragombetse (burabujijwe), mbese ubu turi mu rujijo; ntituzi ngo bazatwimura ryari, muzatubarize ahari natwe tumenye iyo tuzerekera."

Undi muturage yagize ati: "Batwijeje ko bazatwimura muri gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ndumva hashize nk’imyaka igera muri itatu, banze no kutureka ngo twubake yewe no kutwimura ntibirakorwa, ubu nta muntu waguha ibyangombwa ariko no gucukura umusarani usanga hano Mutwarasibo yaguhize kugeza ubwo baguca n’amande. Ubuyobozi nibudufashe tugire uburenganzira ku mitungo yacu."

Bamwe mu bayobozi hari icyo bavuga kuri iki kibazo barimo na Visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyabihu Bwana Habanabakize Jean Claude, avuga ko iki kibazo kitabangamiye abaturage gusa ahubwo ngo n’ubuyobozi bubura uko butanga ibisobanuro mu gihe umuturage aje kukibabaza.

Yagize ati: "Iki kibazo buri munsi inzego zinyuranye turakibazwa ariko igisubizo twarakibuze, bariya baturage inzu zabo usanga zitameze neza. Iyo aje akugana ashaka kuvugurura cyangwa kubaka inzu ntahabwa icyangombwa, kuko niba iki kibazo inzego bireba zitagikurikiranye aba baturage bazasigara inyuma mu iterambere, RDB rero na yo yagombye guhumuriza aba baturage iki kibazo ikagiha umurongo kuko rwose ndakubwiza ukuri ntawahirahira ngo araha icyemezo cyo kubaka umuturage wo muri biriya bice.”

Ngoga Telesphole, Umukozi ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB, avuga ko hakiri gukorwa inyigo ijyanye no kurushaho gushyira mu bikorwa iyagurwa rya Pariki y’Igihugu y’ibirunga, akizeza abaturage ko ibikenewe byose byamaze gutegurwa.

Yagize ati: "Uyu mushinga ni muremure, ntabwo uratangira uracyanozwa; ni umushinga uzamara igihe kirekire biteganyijwe ko uzamara imyaka hagati y’irindwi n’icumi, ariko uracyanozwa. Hari inyigo zikiri gukorwa hari n’izarangiye ku buryo duteganya ko Pariki uyu mushinga umaze kunozwa izagukaho 26%”.

Ngoga akomeza avuga ko hari agace k’icyitegererezo mu Murenge wa Kinigi kagizwe na hegitari 510 kazaherwaho muri uyu mwaka wa 2024, nyuma harebwe uburyo abaturage bahatuye bakwimurwa bahareke barebe ko hagenda hisubira.

Kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bizakorerwa ku butaka busaga hegitari 3740, ibi ngo bikazarushaho gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu bindi, Umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga witezweho kumara imyaka 10 ukazarangira ushizwemo miliyoni 299 z’amadolari y’Amerika, asaga miliyari 382 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu byitezwe nuko iyi pariki izagira ubuso buzava kuri kilometekare 160 ifite uyu munsi ikazagera kuri kilometero kare 197.4 bikazafata ingo 3 600 zo mu Mirenge ibiri ya Kinigi na Nyange iri mu Karere ka Musanze, mu gihe kandi indi Mirenge ikora kuri Pariki yo mu turere twa Rubavu, Nyabihu,Burera izafatwaho ubuso bwiswe ubuhumekero bwa Pariki "buffer zone".

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru