Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Congo: Abihaye kwamagana Ingabo za EAC bashwiragijwe

Wednesday 18 January 2023
    Yasomwe na

Inzego z’umutekano, polisi ya Congo RDC zabyutse zishwiragiza urubyiruko rwabyutse rwihaye kwigaragambya rusaba ko ingabo z’ibihugu by’umuryango wa EAC zihambirizwa.

Tariki ya 14 Mutarama nibwo Abakongomani bo mu Mujyi wa Goma bibumbiye muri Muvoma y’abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru, bafatanyije na sosiyete sivile bandikiye ubuyobozi bw’umugi wa Goma busaba ko bwabemerera bagakora urugendo bise urw’amahoro, basaba ko ingabo za EAC zibavira ku butaka, ko babona zisa n’izitaraje kurwanya umutwe wa M23.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo abigaragambya babukereye mu mihanda mu duce twa Virunga saa 06h00, basohotse basanga Igipolisi cyabiteguye.

Uko bwagendaga bucya niko abo mu tundi duce bikusanyaga ngo berekeze muri iyi myigaragambyo yatumijwe na Sosiyete Sivile n’amatsinda y’urubyiruko arimo LUCHA, Veranda Musanga n’andi avuga ko aharanira uburenganzira bw’abanye-Congo.

Ab’i Ndosho bahuriye kuri Station Simba, abandi bahuriye i Mutinga n’i Kihisi icyerekezo ari ku biro bya Guverineri wa Kivu ya Ruguru.

Polisi nayo niko yari yakajije umutekano yagose ngo urwo rubyiruko rudakandagiza ibirenge mu mugi , hirindwa ko bamanuka ngo bagere ku mupaka w’u Rwanda na Congo bagakora nk’ibyo basanzwe bahakorera iyo babyutse bariye karungu ku Rwanda.

Polisi ya Congo n’igisirikare bariye karungu, babanje gukoresha amagambo nyuma hinjiramo inkoni nta kubembekereza.

Umwe mu banye-Congo utuye i Ndosho yabwiye UMUSEKE ko ubwo abigaragambya bageraga kuri “Entree President” basakiranye n’igipolisi bahatwa inkoni n’ibyuka biryana mu maso.

Yavuze ko ariko byagenze n’i Katoyi aho abigaragambya saa mbiri bari bamaze kwikusanya bagashwiragizwa n’igipolisi.

Yagize ati “Hari discour yamagana ingabo za EAC bashaka kujya gusomera imbere y’ibiro bya Guverineri wa Gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba.”

Iyo mbwirwa ruhame Polisi yapfubirijemo gusomwa, isaba ko uduce twose inyeshyamba za M23 zashyikirije ingabo za EACRF dushyikirizwa ingabo za Leta, FARDC, nta yandi mananiza.

Mu byapa bikoreye byiganjeho amagambo yamagana ingabo za EAC, bashinja umugambi wo gucamo igihugu cyabo kabiri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru