Yanditswe na Nimugire Fidelia
Abaturage bo muri Afurika y’Epfo,zz yaba abafite akazi cyangwa abashomeri bazindukiye mu myigaragambyo mu rwego rwo kwereka leta ko izamuka ry’ibiciro rikabije byaba iby’ibiribwa, iby’ingendo n’ibindi.
Ibyo byabaye kuri uyu wa Gatatu aho abagera ku bihumbi bitanu bazindukiye mu mihanda bigaragambya, bifashishije indirimbo zakoreshwaga mu rugamba rwo kubohora igihugu; bose berekeza ku biro bya perezida, basaba ko yabafasha agakemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro.
Mu myaka 13 ishize ifaranga ryataye agaciro ku kigero cyo hejuru, kandi hafi kimwe cya gatatu cy’abaturage bo muri Afurika y’Epfo nta kazi bafite.
Umwe mu baturage yabwiye BBC ko impamvu yabateye kwigaragambya ari ukugira ngo babwire leta igire icyo yabafasha ku kigendanye n’ibiciro.
Ati “Turarambiwe. Ubu kugira ngo umuntu abeho birasaba ikiguzi cyo hejuru, nta kintu umuntu yapfa kubasha kugura. Ndetse yaba amafaranga y’ishuri, ibiciro by’indendo n’ubukode byose kubibona biragoye.”
Yongeyeho ati "Tumaze imyaka ine tutongezwa umushahara, kandi ibintu birarushaho guhenda, turasaba guverinoma kugira icyo ikora.”
Amatsinda akomeye yo muri Afurika y’Epfo yaba ahagarariye abakozi mu gihugu ndetse n’ubucuruzi, avuga ko byose byatewe na leta itaritaye ku ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Covid-19.