Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Afurika y’Epfo: Ibiciro byateje imyigaragambyo

Thursday 25 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Nimugire Fidelia

Abaturage bo muri Afurika y’Epfo,zz yaba abafite akazi cyangwa abashomeri bazindukiye mu myigaragambyo mu rwego rwo kwereka leta ko izamuka ry’ibiciro rikabije byaba iby’ibiribwa, iby’ingendo n’ibindi.

Ibyo byabaye kuri uyu wa Gatatu aho abagera ku bihumbi bitanu bazindukiye mu mihanda bigaragambya, bifashishije indirimbo zakoreshwaga mu rugamba rwo kubohora igihugu; bose berekeza ku biro bya perezida, basaba ko yabafasha agakemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro.

Mu myaka 13 ishize ifaranga ryataye agaciro ku kigero cyo hejuru, kandi hafi kimwe cya gatatu cy’abaturage bo muri Afurika y’Epfo nta kazi bafite.

Umwe mu baturage yabwiye BBC ko impamvu yabateye kwigaragambya ari ukugira ngo babwire leta igire icyo yabafasha ku kigendanye n’ibiciro.

Ati “Turarambiwe. Ubu kugira ngo umuntu abeho birasaba ikiguzi cyo hejuru, nta kintu umuntu yapfa kubasha kugura. Ndetse yaba amafaranga y’ishuri, ibiciro by’indendo n’ubukode byose kubibona biragoye.”

Yongeyeho ati "Tumaze imyaka ine tutongezwa umushahara, kandi ibintu birarushaho guhenda, turasaba guverinoma kugira icyo ikora.”

Amatsinda akomeye yo muri Afurika y’Epfo yaba ahagarariye abakozi mu gihugu ndetse n’ubucuruzi, avuga ko byose byatewe na leta itaritaye ku ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Covid-19.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru