Monday . 2 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 November » Mutesi Scovia yatorewe kuyobora Urwego rw’Abanyamakuru RMC – read more
  • 15 November » Rubavu: Ubujura bw’insinga w’amashanyarazi buri kubasiga mu kizima – read more
  • 14 November » Musanze: Abakinnyi bafite ubumuga baremeye mugenzi wabo – read more
  • 13 November » Musanze: Ababyeyi banenze bagenzi babo bagurisha inyunganira mirire yagenewe abana – read more
  • 13 November » Nyamasheke: Umusirikare yarashe abaturage batanu arabica – read more

RCA irishimira umusaruro uturuka ku itegeko rishya

Friday 11 October 2024
    Yasomwe na


Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative mu Rwanda (RCA), Dr Patrice Mugenzi yatangaje ko kuva aho hasohokeye itegeko rishya ry’amakoperative byagabanyije ibibazo byari byarayazonze ndetse n’ibisigaye birimo inyerezwa ry’umutungo n’ubwumvimane buke bw’abanyamuryango bigenda bishakirwa umuti.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative, ku rwego rw’Igihugu wabereye mu karere ka Musanze, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Koperative yubaka ejo hazaza heza kuri bose".

Bimwe mu byavuzwe n’abibumbiye mu makoperative atandukanye, nuko koperative zifite aho zirimo kuva naho zigeze kugeza ubu ugereranyije n’imyaka yagiye itambuka.

Nyirandimubanzi Jacquiline ubarizwa muri koperative Abakunda Kawa Rushashi ikorera mu karere ka Gakenke yagize ati: Twishyize hamwe kugira ngo koperative yacu, itere imbere kandi byagezweho ndetse muri 2024 nibwo twabonye ubuzima gatozi, ubu twemewe n’amategeko."

Yakomeje agira ati"Ubu dufite abanyamuryango ibihumbi ijana na cumi n’umwe, bagizwe n’abagabo n’abagore; hari aho twavuye naho tugeze, ubu ibi byose turabishimira imiyoborere myiza kubera ko iterambere riragaragara ku banyamuryango bacu bose."

Dr. Patricia Mugenzi Umuyobozi w’amakoperative mu Rwanda yashimiye leta y’u Rwanda yashyizeho Politiki nziza yo guteza imbere Amakoperative, ndeste avuga ko ibibazo bikigaragara birimo inyerezwa ry’umutungo, kubura amasoko bigenda bishakirwa umuti.

Yagize ati: "Nibyo koko hari ibibazo bitandukanye mu makoperative, birimo no gucunga nabi umutungo, ubu rero icyakozwe ni ukuvugurura itegeko rigenga amakoperative, harimo gufatira ibyemezo abayobora amakoperative kuko mu itegeko rishya nuko mbere na mbere bagomba kubanza kumenyekanisha imitungo yabo, ntibabe abo kwigwizaho umutungo. Ubu umutungo bafite ugomba kubanza wamenyekana ndetse ukazanagenzurwa kugira hamenyekane niba umutungo wabo utaravuye mu makoperative."

Yakomeje agira ati: "Iyi ni imwe mu ngamba yafashwe ndetse hakajijwe ibihano kubacunga umutungo nabi n’abayobozi by’amakoperative muri rusange kuko ibi bihano nibikurikizwa zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu micungire y’amakoperative zizagabanuka dufatanyije n’inzego zitandukanye."

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice akaba yari n’umushyitsi mukuru yashimiye uruhare rw’amakoperative mu guteza imbere Igihugu.

Ati: "Turabanza dushimire uruhare rwanyu nk’abagize amakoperative atandukanye ndetse mugira n’uruhare runini mu iterambere ry’igihugu cyacu; hari ibibazo bikigaragara bijyanye no kubura amasoko y’umusaruro, inyerezwa ry’umutungo, ibi bibazo byose bikwiye gushakirwa umuti urambye ubundi mugakomeza kugira umuco wo gukorera hamwe mu makoperative. Ikindi abanyamuryango bakwiye kumenya imikorere ya koperative uburyo yunguka, byose bakaba babizi, ibibazo iyo bibonetse natwe nk’ubuyobozi tubaba hafi kugira ngo bikemuke."

Kugeza ubu mu gihugu hose habarurwa amakoperative arenga ibihumbi icumi yibumbiyemo abanyamuryango barenga miliyoni eshanu.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru