Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ak’aba-Masayi kashobotse, bagiye kujya bafatwa nk’inzerezeri

Tuesday 19 September 2023
    Yasomwe na

Yandutswe na Ndayambaje Jean Claude

Umuyobozi w’agateganyo w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Lt Col Vianney Higiro yasabye ko abazwi nk’Aba-Masai bakorera ubuzunguzayi nk’ubucuruzi ku mihanda bajya bafatwa bakajyanwa mu nzererezi kuko ibyo baba bacuruza usanga bidahwitse.

Iyo ugeze hirya no hino mu gihugu ugenda uhura n’abantu bambaye amarumbiya bitwa aba-Masai baturutse muri Tanzania, gusa biragoye ko hari umuntu ushobora kubatunga urutoki bitewe nuko bivugwa ko bafite igitinyiro n’ubushobozi bwo kuba wahura n’akaga mu gihe cyose ubitambitse ubabaza ibyo bakora.

Ibi bije mu gihe leta y’u Rwanda ihanganye n’ikibazo cy’abazunguzayi birirwa batembereza ibintu aho bamwe bafatwa bakamburwa ibyo bicuruzwa ndetse bamwe bakajyanwa mu nzererezi. Gusa abaturage bamwe bavuga ko aba-Masai bo Polisi zibatinya ntizibatunge urutoki, ibintu abanyarwanda babona nko gutonesha abanyamahanga bakirengagiza abenegihugu.

Kenshi usanga bacuruza inkweto, imitako, imikandara n’utundi tuntu tw’ubukorikori aho usanga bashobora kubisiga ku karubanda bizeye ko nta mujura wabikoraho bitewe no gutinya ingaruka bahura nazo.

Ubwo yagiranaga inama n’abaturage b’akarere ka Musanze, Lt Col Higiro Vianney yavuze ko aba ba-Masai usanga bacurunza imiti itemewe aho bavuga ko ivura ubugabo n’izindi ndwara, ibintu Leta y’u Rwanda itemera ndetse ngo usanga bikoreye n’ibindi bintu birimo n’inkweto. Yavuze ko bagiye kujya bafatwa bakajyanwa mu nzererezi nk’abandi bafatirwa ku mihanda.

Yagize ati: "Ndagira ngo mbabwire ko bariya bantu atari beza; Ubu rero na bo turaza kubafatira ingamba, aho mubabonye, umuyobozi w’Umudugudu, turagira ngo rwose mubashakishe, yaba ari mudugudu aho acumbitse, udusinyara tuza tumujyana.”

Afande yakomeje agira ati: "Ntabwo byumvikana ukuntu bariya ba Masai bakomeza kubunza ibicuruzwa kandi Abanyarwanda batabyemerewe, bakwiye kujya bajyanwa mu bigo by’inzererezi cyangwa bagasubizwa iwabo."

Mu gihugu cy’u Rwanda abazunguzayi iyo babonye inzego z’umutekano bakwira imishwaro mu gihe aba ba-Masai bakomeza kwidegembya.

Nibwo bwa mbere inzego z’umutekano muri iyi Ntara y’Amajyaruguru zikomoje kuri iki kibazo.

Usanga aba ba Masai benshi baturuka mu gihugu cya Tanzaniya na Kenya, hari n’abaturuka muri Sudan, birirwa batembereza ibicuruzwa byabo hirya no hino mu baturage.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru