Muri 2019 akanama gatanga ibihembo byitiriwe umuhanga Alfred Nobel, "Prix Nobel" , kahaye igihembo cy’amahoro Dr. Abiy Ahmed.
Ni igihembo yahawe kubera uruhare yagize uruhare rukomeye mu kugarura umubano hagati y’Igihugu cye Ethiopia na Eritrea byari bimaze imyaka irenga 20 bishyamiranye bitewe n’imikapa.
Gusa Abanyarwanda babivuga neza ko ’Nta wuratwa ubutwari akiriho’. Ubwo uyu mugabo usanzwe ari n’umusirikare ukomeye yajyaga ku Ntebe Nkuru muri Guverinoma y’iki gihugu Intara ya Tigray, iherereye mu Majyaruguru ntiyamwiyumvisemo, ishaka rya TPLF riyibarizwamo ryanga kumuyoboka ndetse rijyana na bamwe mu basirikare b’igihugu bifatanya n’umu-Generali ukomeye wayiyoboraga, amakimbirane n’ubutegetsi bwe atangira atyo.
Ibintu byaje gukomera ubwo Dr. Abiy Ahmed yapangaga kujya kurasa ku ngabo z’iryo shyaka TPLF ariko asanga zikomeye nk’urutare, vuba aha bwo zendaga kumusanga mu Ngoro ye, isi yose yerekezayo amaso.
Byakanguye Dr. Ahmed abona ko amazi atari yayandi, apanga kujya kwihanganira nazo, ajya imbere ku rugamba, atsinsura ingabo za TPLF zari zimusumirije, bamwe bari batangiye kuvuga ko agiye kurangira nk’uwahoze ari Perezida wa Tchad Idris Debit Itno.
Muri iyi minsi hagiye humvikana ibitero byifashishije missile zitoroshye zisuka ibisasu ku butaka bwa Tigray bigahitana inzirakarengane zibarirwa mu binyacumi uko zibituyeho.
Mu cyumweru gishize cyonyine abasivile 73 basize ubuzima muri ibyo bitero bya misile zaterwaga na drones ahantu hatabdukanye muri Tigray.
Ibi byarakaje cyane Perezida wa Amerika, Joe Biden yihamagarira Dr. Ahmed amusaba kurekera kwica abaturage b’igihugu cye babirenganiramo.
Kuri uyu wa Kane Akanama gatanga ibihembo bizwi nka Prix Nobel, karebye ko uwo kahaye igihembo ko yaharaniye kugarura amahoro iwe byamunaniranye kamusaba kugira icyo Akira ngo arangize Burundi ayo makimbirane afitanye na Tigray niba koko igihembo gikomeye yaragihawe agikwiye.
Ukuriye ako kanama, Berit Reiss-Andersen yagize ati "Nka ministiri w’intebe akaba n’uwatsindiye igihembo cy’amahoro, Abiy Ahmed afiyes inshingano zidasanzwe zo kuragiza amakimbirane no kugarura amahoro."
Kugeza uyu munsi ingabo a TPlF zirataka ko Adiy Ahmed akomeje kuzeranya, arenga ku masezerano impande zombi zumvikanyeho ko hagomba kugarurwa amahoro bakubaka Ethiopia imwe binyuze mu biganiro.
Mutungirehe Samuel















