Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma

Thursday 10 April 2025
    Yasomwe na

Uwari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda Bernard yasezeweho bwa nyuma n’inshuti, abavandimwe n’abandi batandukange.

Ni umuhango wabereye kuri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, hari kubera Misa yo gusabira no gusezera bwa nyuma, Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, uherutse kwitaba Imana.

Ni misa yitabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti, abo bakoranye ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Mukuralinda akomoka mu Karere ka Rulindo ariko yavukiye i Butare, tariki 12 Gicurasi 1970, kubera ko ababyeyi be bakoraga mu Kigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara.

Yize amashuri abanza muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri St Aloys Rwamagana, mu gihe Kaminuza yayize mu Bubiligi mu bijyanye n’Amategeko.

Tariki 6 Nzeri 2006, ni bwo Mukuralinda yasezeranye n’umugore we, babyaranye abana babiri.

Mu buhamya bugaruka ku byaranze ubuzima bwa Mukuralinda, hagaragajwe uko yakundaga abantu ndetse n’Igihugu muri rusange.

Sina Gérard, uri mu bagize umuryango wa Mukuralinda, yavuze ko agiye ‘Umuryango ukimukeneye, igihugu kikimukeneye n’Isi yose ikimukeneye’.

Yavuze ko mu mirimo yakoze yose yaranzwe n’ubutwari no gukunda Igihugu.

Cardinal Kambanda yavuze ko abana baba bafite impano zinyuranye ariko hakaba abatagira amahirwe y’uko zizamurwa, ariko umurage ukomeye Mukuralinda asize ari uko yazamuye impano z’abato kandi zikagirira akamaro Igihugu.

Ati “Yitangiraga abato n’abanyantege nke kugira ngo abazamure. Adusigiye umurage ukomeye w’uburezi. Yagize uruhare mu kuzamura impano z’abana bakiri bato.”

Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’umuryango wa Mukuralinda mu misa yo kumusabira umugisha no kumuherekeza bwa nyuma.

Barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo n’Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru