Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amajyaruguru: Abafite imishinga babura amakuru ahagije kuri serivise z’inguzanyo ya BDF

Monday 23 December 2024
    Yasomwe na


Hari bamwe mu baturage bavuga ko bafite imishinga yabateza imbere ariko kutagira amakuru ahagije ku kigega cya BDF bituma badasaba inguzanyo ngo biteze imbere.

Abaganiye na mamaurwagasabo.rw bavuga ko bishyizemo ko hari abagenerwa inguzanyo bihariye ngo bitewe nuko hari abatanga imishinga yabo bashaka amafaranga bishingiwe na BDF bikazarangira itakiriwe bityo bagacika intege, bagasaba ko habaho ubukangurambaga bwimbitse bwo kubisobanurirwa.

Munyaneza Charles wo mu karere ka Musanze yagize ati: "Ikigega BDF turacyumva gutyo ariko nta makuru ahagije tuba dufite. Njye numvaga batera inkunga urubyiruko n’abagore gusa sinarinzi ko buri wese yatanga umushinga ukaba bahabwa inguzanyo, ariko numva bamwe bavuga ko kubona iriya nguzanyo bitorohera buri wese."

Undi muturage witwa Kampire Donata yagize ati: "Hari mushuti wanjye wadepoje umushinga arananirwa, kubona inguzanyo bisaba izindi mbaraga ahubwo byibuze bagiye baza kuri Field (mu baturage) akadusobanurira ibya BDF kuko usanga abenshi mu cyaro batabisobanukiwe neza, niyo mpamvu usanga ntamakuru dufite."

Ubwo bari mu bukangurambaga bwa BDF bwiswe" Birashoboka na BDF " umuyobozi w’Iki kigega gitera inkunga urubyiruko n’abagore BDF mu mishinga itandukanye, Vincent Munyeshyaka yavuze ko kuri ubu batangiye gukorera ubukangurambaga mu gihugu hose kugira ngo abaturage by’umwihariko abagore n’urubyiruko bamenye amahirwe ahari bityo bayabyaze umusaruro ngo kubera ko bamwe usanga ntamakuru bafite.

Ati "Icyo dusaba buri wese ni ukwitinyuka no kudacika intege, bihangana kuko niba ukomanze ahantu jya ukora ibyo bagusaba wirinde gucika intege niba hari aho ukomanze bikanga wakomanga no kuwundi muryango ukurikiyeho, kuko gucika intege bitakugeza ku inzozi zawe, Urubyiruko n’abagore hari amahirwe menshi kuko hari inguzanyo zabashyiriweho icyo tubasaba ni ugukora no kwihangana bakomanga mu bigo bitandukanye by’imari birinda gucika intege no kurambirwa."

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abantu kugana ibigo by’imari bakirinda Banki Lamberi ivamo ibijyanye n’urunguze ngo kuko bitabateza imbere ndetse yavuze ko bishoboko ko abantu ntamakuru baba bafite ahagije kuri BDF.

Ati"Icyakunze kugaragara ni uko haba urubyiruko ndetse n’abagore babura amakuru by’umwihariko muri iyi ntara yacu kuko turacyari hasi mu gufata iyi nguzanyo , icyo tugiye gukora nk’ubuyobozi ni ugufatanya kugira ngo amakuru agere kuri bose kugira ngo bivane mu bukene hanyuma biteze imbere."

Guverineri yakomeje agira ati "Iyo dusuzumye dusanga kutagira amakuru ahagije hari bamwe mu abaturage badakunda gukorana n’ikigega cya BDF kubera kubura amakuru bigatuma bamwe bagana izindi nguzanyo zinabashyira mu manza( Banki Lamberi) nzongera gusaba abaturage kureka bene izi banki zubashyira mu bibazo, ahubwo nibakorane n’ibigo by’imari bizwi nicyo tubasaba."

Ikigega cya BDF cyashyinzwe na Leta y’u Rwanda ndetse na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) muri 2011, mu rwego rwo gufasha no korohereza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z’imari, harimo ingwate ku nguzanyo, cyane ku rubyiruko n’abagore, aho bishyingirwa inguzanyo ku kigero cya 75%.

Mu mishinga ibihumbi 18,000 yishingiwe na BDF, yashowemo Miliyari zisaga 200, mu gihe mu ntara y’amajyaruguru Miliyari 23 arizo zonyine zateye inkunga imishinga ibyo Guverineri ashingiraho ko bari inyuma mu kwitabira iyi gufata iyi nguzanyo ya BDF ugereranyije n’izindi ntara.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru