Hashize amezi make tubagejejeho inkuru y’abahinzi bo mu gishanga cya Mukinga, gihuza uturere twa Musanze na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko batewe impungenge n’igihombo bashobora guhura nacyo giturutse kuri kompanyi y’uburubuzi bw’imbuto ya TreeSeed company yabakoreyeho ubutubuzi nyamara bo bari mu buhinzi bubyara inyungu.
Aba bahinzi bavugaga ko bahawe imbuto y’ibigori n’umufatanyabikorwa TreeSeed Company inyuze muri Koperative zabo.
Ibigori byageze igihe cyo gushyiramo intete TreeSeed iza gufata bimwe muri ibyo bigori ibikuraho imitwe, ifatwa nk’intanga ngabo izijyana ahandi ibabwira ko igiye kubangurira ibindi bigori, nyuma baje gusanga ibyo bigori bitarimo kuzana intete, ari ibihanga gusa batangira gukemanga ikizavamo.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yasubiraga muri icyi gishanga cya Mukinga ngo arebe uko byarangiye, yasanze abahinzi barimo kurira ayo kwarika nyuma yaho babuze umusaruro bari basanzwe babona, batangiye gutabaza.
Umwe muri aba bahinzi witwa Nzabonimana Kizito yagize ati: "Twabuze umusaruro muri iki gishanga cya mukinga, dore utu tugori turimo kuvamo, ubu se murabona bidateye agahinda; twari twiteze umusaruro ariko reba batuzaniye imbuto itera, hari indi mbuto mbere twahinga hano havagamo ibigori byiza cyane ku buryo umuntu yezagamo nk’imifuka none nta kg 30 zivuyemo, dukwiye gutabarwa, RAB izaze irebe rwose. Mu bwanikiro nta bigori bizima birimo."
Undi muhinzi witwa Kabudensiya yagize ati: "Twasubirije mu murima inshuro eshatu, ibigori byagera mu butaka ntibizamuke bigaheramo, baratubwira ngo bizera aho bavuze ngo bazanye ikigabo n’ikigore, ariko nawe reba uburyo duhuye n’igihombo. Icyo twasaba ni uko bazadushumbusha tukareba uburyo twabaho n’aho ubundi inzara iratwica, kuko twaryaga tuvuye muri iki gishanga."
Twagerageje kuvugisha umwe mu bakozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu karere ka Musanze, ari nabo beretse TreeSeed abo bazakora, atubwira ko atari bo bahaye abahinzi iyi mbuto. Nyuma atugira inama yo kuvugisha abantu bo muri Treeseed nabo banze kutwitaba kuri telefone, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.
Umuyobozi wa koperative y’abahinzi bahinga muri iki gishanga cya Mukinga Maniragaba Theoneste yavuze ko bahuye n’igihombo gikomeye cyane gusa ngo bagiranye amasezerano na Treeseed Tubura yabazaniye iyi mbuto ariko ngo bizeye ko umuhinzi azishyurwa .
Yagize ati: "Imbuto y’ibigori hamwe n’ifumbire yari yazanywe na Treeseed, kandi twaberetse n’igihombo abantu bagize mu murima; yaba RAB yaje gukora igereranyamusaruro bose baje gukora, ubu turategereje ngo tuzarebe igisubizo kizavamo kuko ibigori byari byarishingiwe, nta muntu utabizi ko mu gishanga cya Mukinga harimo igihombo giteye ubwoba. Rero ku bijyanye n’ibyo duteganya koperative ntabushobozi ifite bwo kwishyura umuhinzi, bakoze raporo ubu ntagisubizo natanga, kugeza ubu kandi na Treeseed ubwayo nayo yarahombye biragaragara, abahinzi bakwiye gutegereza igisubizo kizatangwa."
Mu gihembwe cy’ihinga 2024 A nibwo bateye ibigori byanga kumera ahubwo bikaborera mu butaka kugeza ubwo bagiye basubizamo, ibindi nabyo biranga kugeza ubwo basubijemo ubwa gatatu, none nabwo kuri iyi nshuro nta musaruro uvuyemo.
Iki gishanga cya Mukinga gifite ubuso bungana na hegitari zirenga 80, Akarere ka Musanze gafiteho hegitari 58 mu gihe ikindi gice kingana na hegitari 25,4 kibarirwa mu karere ka Gakenke.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















