Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu Ntara y’Amajyaruguru hakozwe inama nyungurana bitekerezo yahuje inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, yari igamije kureba icyakorwa ku kubibazo cy’igwingira mu bana gikomeje guteza impagarara muri iyi ntara, aho abana bagera kuri 41% bafite ikibazo cy’igwingira mu gihe 48% bafite ikibazo cy’imiswi zituruka Ku mwanda.
Baganiriye ku mpamvu ki intara y’Amajyaruguru ifite ibiribwa byose ariko ugasanga ihora ku mwanya wa mbere mu kugira abana bari mu mirire mibi nyamara ari igicumbi cy’ibiribwa bikungahaye ku ntunga mu biri zose.
Muri iyi nama ababyeyi bongeye gutungwa agatoki kuba nyirabayazana y’igwingira ku bana kuko badafasha ibigo mbonezamikurire (ECDs) kugira ngo bikoreshwe neza; bashinjwe kandi gufata imyaka yose bakayigemurira amasoko ntibasigire abana mu rugo.
Aha ninaho abayobozi bahawe umukoro wo kujya gukomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo nibura hazagaragare impinduka mu gihe cya vuba.
Uturere twa Musanze, Gicumbi na Burera nitwo tuza ku isonga mu kugira imibare iri hejuru y’abana bagwingiye.
Mu kuganiro na mamaurwagasabo, umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yavuze ko ababyeyi nabo bagifite imyumvire iri hasi kuri iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi ariko ko bagiye gukomeza kwigisha.
Meya Uwanyirigira yagize ati: "Nkuko babigaragaje mu nama, natwe twasanze tutaragera ku rwego rwo kugira ibigo mbonezamikurire (ECDs) bihagije muri buri mudugudu, kandi badusabye guhuza imbaraga mu nzego zose. Nanone kandi ababyeyi baracyafite imyumvire iri hasi, natwe ubu twafashe gahunda yo kubihagurukira kandi turizera ko bizatanga umusaruro ufatika."
Muri iyi ntara y’Amajyaruguru kandi byagaragaye ko mu turere tumwe na tumwe hakiri ibigo mbonezamikurire (ECDs) bike ndetse na bike bihari bikaba bidakora neza nkuko Madamu Irene Uwonkunda umuyobozi w’imirire n’isuku mu kigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana yabigarutseho.
Uwonkunda yagize ati "Twese tugomba gushyiramo imbaraga bigashyirwa mu bikorwa, ubukangurambaga bukiyongera kandi umuturage ubwe agomba kwiheraho mu gufata ingamba.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla yasabye buri wese gukora ibishoboka byose Kugira ngo ikibazo cy’igwingira gicike muri iyi ntara, ndetse asaba n’uruhari rw’abaturage kugira ngo rugaragare.
Guverineri Nyirarugero Dancilla yagize ati: "Buri wese afite inshingano zo kurwanya ikibazo dufite mu ntara yacu cy’igwingira kandi abaturage nabo ndabasaba ko twese tujyanamo; umuturage akamenya ububi bw’igwingira natwe tugakorana bya hafi. Gahunda iriho ni ugukurikira ibigo mbonezamikurire umunsi ku munsi kugira ngo iki kibazo twese tuzakirandure burundu."
Kugeza ubu akarere ka Musanze kaza ku isonga mu kugira abana bagwingiye mu turere dutanu tugize iyi ntara, kuko bavuye kuri 37.8% kuri ubu imibare ikaba igeze kuri 45.4%, Burera yavuye kuri 42.9% igera kuri 41.6%, Gicumbi yavuye kuri 36.6% igera kuri 42.2%, Gakenke yavuye kuri 46% igera kuri 39.3% mu gihe Rulindo yavuye kuri 33.8% igera kuri 29.7%.















