Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’iki kigo cya (Rwanda Forensic Laboratory), bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru bashimangiye ko benshi muri bo batari bazi imikorere ya RFL bavuga ko biteze umusaruro ufatika, ku buryo umuturage atazongera kugira ikibazo cy’ibimenyetso biba byatanzwe mu butabera ko ahubwo azajya anyurwa n’ubutabe yahawe.
Babitangaje kuri uyu wa Gatatu mu karere ka Musanze ubwo hatangirizwaga ubukangurambaga bwiswe "MenyaRFL" bugamije kumenyekanisha ibikorwa iyi Laboratwari y’igihugu ikora birimo no gutanga ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu gutanga butabera.
Ni ubukangurambaga bwari bwahuje inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’inzego zibanze barimo Abanyamahanga nshingwabikorwa b’imirenge, ba Meya b’uturere tugize iyi ntara, abayobozi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, abahagarariye Ingabo na polisi ndetse n’abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Ndindwabake Theoneste mu karere ka Musanze avuga ko bagiye kumenyekanisha byimbitse RFL , ndetse n’umuturage akayimenya .
Yagize ati "Ibyo bamaze kudusobanurira birasobanutse kandi ubu natwe icyo tugiye gukora ni ugufasha abaturage bacu kugira ngo bamenye ikigo cya RFL binyuze mu nama dukora buri munsi, ku buryo babandi bahoraga basiragira bafite impungenge ku bimenyetso bagiye kujya banyurwa nibyo bahawe n’iyi Laboratwari y’igihugu."
Bisengimana Janvier ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, ku ruhande rwe avuga ko hari ibibazo kenshi by’abaturage bitahabwaga ubutabera bwuzuye ubu bigiye gutuma bikemuka, nubwo abona ibiciro bya serivisi iki kigo gitanga bikiri hejuru ku buryo baziga uburyo bashyiraho ibiciro byoroheje.
Gitifu Bisengimana aragira ati: "RFL igiye kuba igisubizo ku muturage wakundaga kurenganwa ntahabwe ubutabera bunoze, kuko hari ibibazo byinshi abaturage bahuraga nabyo ugasanga guhabwa ubutabera bwuzuye bisa naho bigoranye bitewe nuko kugira ngo ibimenyetso byemerwe nk’ibimenyetso koko bifatika byabaga bigoye, ariko kugira ngo ibimenyetso bizemezwe koko uwabikoze bisaba ubushobozi buruta ubw’umuturage afite, kuko byasabaga kubijyana hanze y’igihugu cyane cyane nk’abihakana abana babyaye kuko batari bazi iki kigo."
Guverineri Nyirarugero Dancille, yavuze ko kumenya imikorere y’iyi laboratwari y’igihugu bikenewe cyane, kuko akenshi hari abaturage barenganywa bakabura uko bagaragaza ibimenyetso byabafasha mu butabera, agasaba inzego z’ibanze kurushaho gukorana n’iki kigo cya RFL.
Yagize ati:" Twasabye inzego z’ibanze kwitabira gukoresha iki kigo cya RFL kuko kije ari igisubizo mu butabera umuturage ahabwa cyane ko ubutabera buzajya bufata imyanzuro ishingiye ku bimenyetso by’ukuri bidashidikanywaho bityo umuturage ntabwo azarenganywa".
Umuyobozi mukuru w’Ikigo Rwanda FL, gitanga ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu birimo ubutabera, Lt Col Dr. Charles Karangwa, yasobanuye impamvu bashyizeho ubu bukangurambaga ndetse n’intego yabwo.
Aragira ati: "Menya RFL campaign izamara amezi 3 ikorwe mu byiciro 2, icyambere ni ku bayobozi cyane bibanze n’abafatanyabikorwa babo muri buri Ntara yose kugira ngo tumenyekanishe serivise zitangwa na RFL , kugira ngo abaturage bazikoreshe zibagirire akamaro, bahabwe ubutabera bunoze kandi dushaka ko wa muturage nawe yumva neza RFL icyari cyo.
Bimaze kugaragara, abantu benshi ntibagikunda kujya gukoreshereza hanze y’u Rwanda basigaye baza tukabakorera kandi bataha banyuzwe, dore nkubu tumaze kwakira dosiye arenga ibihumbi 30 kandi zose zagenze neza, beneyo baranyuzwe".
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutabera wari waje ahagarariye minisitiri w’ubutabera, nk’umushyitsi mukuru muri iyi nama , Theophile Mbonera avuga ko kuva ikigo cya RFL cyatangira gukora cyakemuye byinshi mu butabera, cyane ko gitanga servisi zasabaga uzishaka kujya mu mahanga.
Yagize ati: "Ni intambwe ikomeye kuri iki kigo, mu by’ukuri igihugu cyacu cyateye intambwe ikomeye , kuko serivise z’ibimenyetso bya gihanga zisigaye zikorerwa mu Rwanda bikaba byaragabanije umwanya ndetse n’ingengo y’imari byatwaraga mu kubyohereza mu mahanga. Cyagize impinduka zikomeye mu gihe abanyarwanda bajyaga mu mahanga gushakisha ibimenyetso ndetse babishoragamo amafaranga menshi".
Iyi Laboratwari yatangiye gukora mu 2005 yitwa Kigali Forensic Laboratory, hanyuma mu mwaka wa 2016 hatorwa itegeko No 41/2016 ryo kuwa 15/10/2016, rishyiraho Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, yitwa (Rwanda Forensic Laboratory) mu magambo ahinywe ni RFL.
Kuri ubu iki kigo kuva cyatangira gukora kimaze kwakira dosiye zirenga ibihumbi 30, kandi yose akaba yaragenze neza kuko mu mwaka wa 2018-2019 cyakiriye dosiye 4,815, mu mwaka wa 2019-2020, cyakira 5,812, mu mwaka wa 2020-2021 cyakiriye 8,354, naho mu mwaka wa 2021-2022 cyakira dosiye zirenga 8,400, kandi ngo ibi bikaba byaragize uruhare rukomeye mu butabera bw’u Rwanda, Kuko benshi bagiye banyurwa n’ibimenyetso bahawe.
Ubu bukangurambaga buzakorwa mu gihugu hose cy’u Rwanda.


















